Kutubahiriza amabwiriza yo gufata imiti byongera impfu

Impuguke zinyuranye n’abiga iby’ubuvuzi mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, baremeza ko kuba abaturage badasobanukiwe n’uburyo bwo gufata imiti bahabwa n’abaganga, ari kimwe mu bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi.

Abitabiriye ibiganiro
Abitabiriye ibiganiro

Babigaragarije mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe n’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, mu rwego rwo kurwanya ibibazo bya mikorobe zikomeje kwiyongera ari nako zugarije abaturage zinabatwara ubuzima.

Ni ikiganiro cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘The future of Antibiotics depends on all of us’.

Nk’uko Padiri Dr. Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yabitangarije Kigali Today, ngo ikibazo gihangayikishije isi, ni imbaga y’abantu ikomeje gupfa kubera mikorobe zivuka ari nyinshi mu mubiri, zikarenga ubushobozi bw’imiti.

Inama yitabiriwe n'impuguke zinyuranye
Inama yitabiriwe n’impuguke zinyuranye

Yavuze ko icyo kibazo gikururwa no kudasobanukirwa kw’abaturage mu gufata imiti bahabwa hirya no hino mu mavuriro aho bayifata mu buryo butemewe bikabaviramo ibibazo.

Agira ati “Ni ikibazo gihangayikishije isi, bakurikije uburyo mikorobe zigenda ziyongera mu mu biri wa muntu, barasanga mu myaka 15-20 nta muti uzaba ukivura kubera ko uko mikorobe zigenda zimenyera mu buryo ubu n’ubu, ariko uyiha umuti wari usanzwe wayica bikanga.

Padiri Dr. Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri
Padiri Dr. Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri

Ni ikibazo tugomba kumva kimwe, ari abize, ari abatarize, ari abakora mu mavuriro natwe tuyobora ibigo nk’ibi, kugira ngo abantu bumve uburyo bwo gufata imiti bwabavura”.

Akomeza agira ati “Hari ubwo umuntu arwara agafata ‘antibiotic’ iyi n’iyi, akanywa ndetse yakumva yorohewe akarekeraho akabika, yahura na mugenzi we urwaye indwara nk’iye akamuhaho, bagakomeza kwinywera umuti nta wawupimye.

Hari n’abanywera alukoro (alcohol) kuri iyo miti, umubiri ukamenyera utyo kugeza ubwo umuti wazana wose udashobora kuvura umuntu, kubera ko mikorobe zabaye inshuti na ya miti ufata mu buryo butemewe, bikarangira umuntu apfuye”.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi (Biomedical Laboratory sciences) muri INES-Ruhengeri, bwagaragaje ko na bo bagiye bahura n’ibyo bibazo by’abaturage bagezweho n’ingaruka zo gufata imiti nabi bikarangira bapfuye.

Doroth Nantari, usoza amasomo muri INES-Ruhengeri, avuga ko mu bushakashatsi yakoze yibanze ku buryo abaturage bafata imiti, aho yasanze batazi kuyikoresha, batazi n’ingaruka zo kuyikoresha nabi.

Ati “Nasanze antibiotic bazizi, ariko batazi kuyikoresha, batazi n’ingaruka zo gufata iyo miti nabi, umuturage baramuha imiti yakumva agaruye akabaraga ugasanga ntiyongeye kuyikoza, ibyo bituma mikorobe zikomeza kuvukira mu mubiri bikarangira nta muti ukibasha uburwayi”.

Nasanze avuga ko abaganga na bo bagenda babigiramo uruhare, aho usanga badasobanurira abarwayi uko bafata imiti bahawe, ibyo bigatuma umuturage atagira ubumenyi bw’uburyo yafata imiti yahawe, ari ho hava bya bibazo byo kutayiha agaciro ngo yumve ko akwiye kuyinywa akayimara.

Uwakoze ubushakashatsi ku buryo abaturage bafata imiti
Uwakoze ubushakashatsi ku buryo abaturage bafata imiti

Ati “Ntabwo abaganga abasobanurira abaturage uko bafata imiti bahawe, no muri za laboratwari, usanga iyo umuganga agiye gufata ibizamini atabanza gusobanurura umurwayi impamvu yabyo.

Birakwiye ko mbere yo gufata umurwayi ibizamini ubanza kumusobanurira impamvu yabyo, ndetse na wawundi ushinzwe gutanga imiti akaganiriza umurwayi ahereye ku bizamini umuganga yamwandikiye, kugira ngo avurwe neza”.

Kabare Isaie Wiga mu mwaka wa kane muri Biomedical Laboratory Sciences, agira ati “Nk’uko babigaragaje, muri 2050 umubare w’abantu bazaba bicwa n’indwara zagombye kuba zivurwa uzaba wariyongereye cyane. Ni yo mpamvu ibi biganiro biriho kugira ngo twirinde kuzatakaza abantu kandi hakabayeho kwirinda”.

Kabare Isaie wiga ibijyanye n'ubuvuzi muri INES-Ruhengeri
Kabare Isaie wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri INES-Ruhengeri

Akomeza agira ati “Hari abafata imiti mu kajagari, ugasanga ayifashe itari ngombwa. Umuturage baramuha imiti yakwiyumvamo ko atoye akabaraga agahita ajugunya iyo yari asigaje cyangwa akayiha undi. Ibyo ni ukwiyica, cyane kuko aba ahaye icyuho za bagiteri kuko igihe wahawe imiti ugomba kuyimara”.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’impuguke zinyuranye mu bitaro by’icyitegererezo byo hirya no hino mu gihugu, byagaragaje ko ikibazo kinini kikiri ku myumvire mike y’abaturage aho bataramenya neza ingaruka zo gufata imiti nabi nk’uko Jean Pierre Uwizeyimana, ukora muri Laboratwari yo mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal abivuga.

Agira ati “Ntabwo nakwemeza ko ibyo bibazo by’abaturage biterwa n’abaganga badasobanurira abarwayi. Ntekereza ko umuganga mbere yo gutanga umuti abanza kuganiriza umurwayi, akamusobanurira uko ayifata.

Ibiganiro byitabiriwe n'impuguke zinyuranye mu buvuzi
Ibiganiro byitabiriwe n’impuguke zinyuranye mu buvuzi

Nkeka ko ari ubumenyi buke bw’abaturage, umuntu yakumva ahembutse akumva ko yakize, birasaba inyigisho zifasha abaturage gusobanukirwa neza akamaro ko gufata imiti neza, n’ingaruka zo kuyifata nabi”.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo ko ibiganiro byiga kuri icyo kibazo bizakomeza. Ikindi hagategurwa ubukangurambaga mu bigo byose bikora ibikorwa by’ubuvuzi, hagamijwe kurushaho guhugurira abaturage gufata imiti mu buryo bwemewe, mu kubarinda ibyago byakururwa no gukoresha nabi imiti bahabwa mu mavuriro anyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka