Kurwanya idwara z’ibyorezo byacishijwe mu mashuli

Kugabanya indwara z’ibyorezo n’izifata abantu ziturutse ku nyamanswa niyo ntego ya One Health Student’s Club ikorera muri kaminuza Umutara Polytechnic no mu ishuli ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare yafunguwe ku mugaragaro.

Gusa ngo izi ntego zizagerwaho ari uko abaturage babigizemo uruhare bumvira inama bahabwa mu gukumira no kwirinda indwara; nk’uko byagarutsweho na Dr. Robert Kibuka uhagarariye iyi Club muri aya mashuli makuru.

Iyi club yafunguwe ku mugaragaro na Doctor Kerry Percan wo muri kaminuza ya Minnesota muri Leta zunze ubumwe z’Amerika atanga ibihembo ku banyeshuli bakoze ikirango cyayo muri Kaminuza y’umutara Polytechnic n’ishuli rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare.

Abanyeshuri bagize One Health Club.
Abanyeshuri bagize One Health Club.

Doctor Prican nk’umuterankunga w’izi club muri Africa bita OHCEAN cyangwa One Health Central and East Africa atanga inama ku rubyiruko rwo mbaraga n’abayobozi b’ejo hazaza yo kurushaho kwegera abaturage, bakabagira inama zigamije kwirinda ibyorezo bitandukanye bigaragara hanze aha.

Uretse aya mashuli yo mu Rwanda, umuryango OHCEA kandi ukorera mu mashuli yo muri Uganda, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya.

Uhagarariye iyi Club muri Tanzaniya yatangaje ko intego zayo muri ibi bihugu zakagezweho ariko bibangamirwa n’ubushobozi bucye n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi.

Yasabye urubyiruko kurushaho guhanahana amakuru y’ikiza kugira ngo kimenyekane hakiri kare bityo kirindwe.

Intego ya One Health Student’s Club ni ugukangurira abaturage kwirinda indwara zikomoka ku matungo zigafata abantu, gutanga inama uko zakwirindwa no kubashishikariza kugana ibigo by’ubuvuzi igihe bafashwe.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka