Kisaro: Hari abaturage batabona uko bivuza kuko bibuze ku rutonde

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubona uko bivuza kuko bibuze ku rutonde rw’abagomba kurihirwa mu ubwisungane mu kwivuza.

Aba baturage bavuga ko bari bagize amahirwe yo gushyirwa mu byiciro by’abantu batishoboye bagomba kurihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ariko baje gutungurwa no gusanga batakiba ku rutonde rw’abagomba kurihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Kamanako mu kagari ka Murama mu murenge wa Kisaro yagize ati “njye nashyizwe mu cyiciro n’abaturage duturanye mu mudugudu, ariko ngiye kwireba ku rutonde ndibura. N’uko mbaza umukuru w’umudugudu arambwira ngo ngende ntegereze. None dore ubu maze umwaka wose ntivuza.”

Uyu muturage kimwe n’abandi bahuje iki kibazo cyo kwibura ku rutonde kandi baratoranyijwe mu bagomba kurihirwa ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012/2013, ngo kirabahangayikishije kuko iyo barwaje babura uko babigenza bakarembera mu ngo zabo.

Abaturage bagaragaza ko babuze uko bivuza kuko batisanze ku rutonde rw'abagomba kwishyurirwa.
Abaturage bagaragaza ko babuze uko bivuza kuko batisanze ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa.

Ubusanzwe abaturage bashyirwa mu byiciro n’abaturanyi bitewe n’ubushobozi babaziho. Abavuga ko batoranyijwe bagashyirwa mu byiciro by’abagomba kurihirwa ubwisungane mu kwivuza, bavuga ko batazi uko bigenda kugirango bibure ku rutonde.

Gusa ngo uku kwibura ku rutonde bituma abashyizwe mu byiciro byo kurihirwa bahura n’ibibazo igihe barwaye kuko baba baratoranyijwe kubera amikoro make.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko iki kibazo zikizi gusa ngo zagerageje guhangana nacyo kugira ngo aba baturage bashobore kwivuza, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murama.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo cyabayeho koko, ngo cyamenyekanye igihe hakosorwaga ama lisite yagiye aturuka mu midugudu no mu tugari ku rwego rw’akarere.

Icyakora ngo kikimara kugaragara ngo bagerageje kongera abibuze ku rutonde kugira ngo nabo bivuze. Ariko ngo mu gihe bitari byagashobotse aba baturage bahabwaga impapuro zibemerera kwivuza mu gihe batarabona ikarita z’ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta kibazo bigeze bahura nacyo.

Gusa ibi abaturage barabihakana bakavuga ko iyo bagiye kwivuza, ngo abaganga barongera bakabohereza ku midugudu kuzana ibyangombwa byemeza ko bari baremejwe nk’abagomba kurihirwa, bagera ku midugudu yabo ubuyobozi bukababwira ko ubwo byarangiye bagomba kwihangana bagategereza ikindi cyiciro.

Iyo ukomeje kuganira n’aba baturage usanga bashinja abayobozi b’imidugudu kuba aribo babakura ku rutonde ruba rwemejwe n’abaturage.

Musigire Yosefa, umucungamutungo wa mituelle wo mu murenge wa Kisaro.
Musigire Yosefa, umucungamutungo wa mituelle wo mu murenge wa Kisaro.

Ubuyobozi bwo ibi bubihakana bwivuye inyuma, bukavuga ko ahanini biterwa no kwibeshya igihe cyo gukusanya ama lisite aba yaturutse mu tugari n’imidugudu. Ngo ubu bagiye gufata ingamba zirimo kujya hakoranwa ubushishozi igihe cyo gukusanya aya malisiti nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa kagari ka Murama.

Kugeza ubu umurenge wa Kisaro uracyafite imibare mike y’abantu bitabiriye ubwisungane mu kwivuza bwa 2012/2013 kuko kugeza ubu bageze ku kigereranyo cya 70% mu gihe baharaniraga kugera 100% nk’uko bitangazwa na Musigire Yosefa, umucungamutungo wa mituelle wo mu murenge wa Kisaro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka