Kirehe: Urunana rurakangurira abaturage kwirinda Marariya
Mu gihe umubare w’ubwiyongere bw’abarwara marariya mu karere ka Kirehe ukomeje gufata indi ntera, abakinnyi b’Urunana bakomeje gusura imwe mu mirenge igize ako karere batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda iyo ndwara mu makinamico.
Umurenge wa Kigina niwo wari utahiwe kuri uyu wa mbere tariki 08/12/2014 aho abakinnyi b’Urunana bakinnye imikino inyuranye ikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda marariya no kuyirwanya.

Muteteri Siriviya ushinzwe gahunda yo kwirinda no kurwanya indwara ya marariya mu Urunana yasobanuye ko Kirehe ikomeje kuza ku isonga mu duce tw’igihugu twibasirwa n’indwara ya marariya cyane cyane bitewe n’imyumvire yo kutivuza uko bikwiye no kutitabira kurara mu nzitiramibu.
Ati “sinavuga ko intego twateguye iri kugerwaho neza kuko iyo turebye dusanga marariya ikomeje gufata intera yo hejuru mu kwiyongera, icyo kibazo kiraduhangayikishije hakenewe guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo marariya tuyitsinsure”.

Mu mezi atatu ashize raporo y’ibitaro bya Kirehe iragaragaza ko umubare w’abagana ibitaro bivuza marariya ukabakaba umubare w’abivuje bose mu gihe cy’umwaka.
Muteteri arasaba abaturage ko bakwiye gufatanya n’abayobozi b’ibanze mu gutanga mitiweri, mu kurwanya marariya buri wese akabigira ibye arara mu nzitiramibu banazifata neza, buri muntu wese akagira isuku aho atuye.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye gukurikirana ubutumwa bw’Urunana mu kwirinda marariya no kuyirwanya, bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bwatanzwe bafata n’ingamba zo kuyirwanya burundu.
Nibagwire Yunisi ati “biradushimishije tubonye uko tuzajya twirinda marariya, hari igihe umuntu arwara bagahita bihutisha mu cyaro hepfo iyo ngo ni amarozi! ugasanga umuntu arapfuye”.

Mukangwije Jacqueline ati “muri uyu mukino dukuyemo inyigisho zuko dukwiye kwirinda marariya n’uko dukwiye kuyirwanya turara mu nzitiramibu, dukiza n’ibigunda ku ngo kandi twirinda n’imyumvire yo kutivuza ngo twarozwe, turishimye pe”!


Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|