Kirehe: 90% by’abana bajya kwa muganga babanza mu bavuzi ba gihanga

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr Sareh Niyonzima, avuga ko muri ako karere 90% by’abana bajyanwa kwa muganga babanza kubajyana mu bavuzi ba gihanga ibi bakaba babiterwa n’imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi.

Ngo iyo abana bafite umuriro, ababyeyi babo bakeka ko babaroze bakabajyana mu buvuzi bwa gihanga bakabaca ibyo bita ibirimi ntibigire icyo bibamarira ugasanga bibutse kujyana abana kwa muganga wa kizungu nyuma.

Dr Sarehe Niyonzima asobanurira abaturage ibibi byo kujyana umurwayi kwa muganga wa gihanga.
Dr Sarehe Niyonzima asobanurira abaturage ibibi byo kujyana umurwayi kwa muganga wa gihanga.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe arasaba ababyeyi kujya bohereza abana babo mu bajyanama b’ubuzima aho kubajyana mu bavuzi ba gihanga. Arabasaba kandi guha abana babo indyo yuzuye irimo nk’imboga n’ibindi bitandukanye birimo intungamubiri.

Abaturage baributswa guhinga akarima k’igikoni kugira ngo barwanye bwaki kandi bakaboneza urubyaro bakirinda imitekerereze y’uko habyara umuntu hakarera Imana.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye mbona kubanza kunyura mubuvuzi bwa gihanga ari ubujiji bukomeye. abaturage bakagombye kumenyako ari byiza kwihutira kujyana umwana kwamugaganga bakareba uburwayi afite. gusa ntitwirengagizeko kwa muganga hari ibyo batavura kd mubuvuzi bwa kinyartwanda bakoraho rikaka peee

Eric HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka