Kayonza: Ubuke bwa farumasi butuma imiti ihenda

Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko rimwe na rimwe babangamirwa n’uko nta farumasi zihariye zicuruza imiti ziba muri uwo mujyi. Iyo babuze imiti ku kigo nderabuzima bivurizaho biba ngombwa ko bajya kuyigura bahenzwe ku bindi bigo nderabuzima.

Ibi bikunze kuba cyane ku baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukarange. bavuga ko iyo babuze imiti kuri icyo kigo bibahenda kuyigurira ku bindi bigo nderabuzima kuko nta bwishingizi na bumwe bikorana na bwo.

“Iyo wivurije ku kigo nderabuzima cya Mukarange bakakwandikira imiti wagira ibyago ntiboneke, ujya kuyishaka mu ibigo nderabuzima byigenga kandi ntiwababwira iby’ubwishingizi, urumva ko biba bibangamye”; uku niko Muhayeyesu Nadine abisobanura.

Muhayeyesu avuga ko yagiye kwa muganga bakamwandikira ibinini bya cold cup ubundi bigura amafaranga 600 ku kigo nderabuzima ariko hanze bamucaga amafaranga 1000.

Hari abantu babiri basabye gutangiza farumasi mu mujyi wa Kayonza ndetse akarere kabasinyiye ibyangombwa bigaragaza ko bafite ubushobozi, bakaba bategereje guhabwa uburenganzira na minisiteri y’ubuzima; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John uretse ko atemera ko imiti ijya ibura mu bigo nderabuzima.

Umuyobozi w’akarere yemeza ko imiti idakunze kubura mu bigo nderabuzima ku buryo biba ngombwa ko umurwayi yandikirwa imiti ngo ajye kuyigura hanze. Akarere ka Kayonza gafite farumasi ya ko iri mu murenge wa Nyamirama, iha ibigo nderabuzima n’ibitaro byo mu karere ka Kayonza imiti; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma.

Uretse kuba abaturage bagura imiti ibahenze muri za farumasi z’ibigo nderabuzima byigenga, banavuga ko bitajya bifungura imiryango ku cyumweru ku buryo nk’iyo umuntu akeneye umuti ku cyumweru adapfa kubona aho awugura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka