Karongi: Nubwo umurenge wa Rwankuba ukennye ntibyawubujije kuba uwa mbere muri mutuelle

Mu gihe henshi mu Rwanda bagihatana no kugeza kuri 80% mu bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de santé), umurenge wa Rwankuba wo mu karere ka Karongi wo wamaze kuzuza 100% muri Nzeri 2012.

Nubwo uyu murenge ubarirwa mu mirenge ikennye, abawutuye bavuga ko ubukene atari bwo bwababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Bamwe ndetse baragira bati ubwo se waba ukennye ukagira no kutivuza ntuhuhuke?

Mu mirenge 13 igize akarere ka Karongi, Rwankuba ni yo iri ku isonga mu bwisungane mu kwivuza ku kigereranyo cy’100%. Uyu muhigo bawesheje muri Nzeri 2012, mu gihe mu tundi turere benshi batarageza no kuri 80% nk’uko byifuzwa na Leta y’u Rwanda mbere y’uko ukwezi kwa nyuma kwa mutuelle kurangira (Gashyantare 2013).

Umuyobozi w'umurenge wa Rwankuba, Kuzabaganwa Vedaste, ashyikiriza ishimwe umuyobozi w'ikimina cya mutuelle de santé.
Umuyobozi w’umurenge wa Rwankuba, Kuzabaganwa Vedaste, ashyikiriza ishimwe umuyobozi w’ikimina cya mutuelle de santé.

Urwego rushinzwe mutuelle de santé mu karere ka Karongi, tariki 20/02/2013, rwagiye kwifatanya n’abaturage ba Rwankuba kugira ngo bishimire icyo gikorwa cy’indashyikirwa bagezeho bagikesheje kuba abaturage bumva kandi bakanashyira mu bikorwa ingamba za Leta.

Nzarora Jean Claude ni umuyobozi w’ikimina cya mutuelle mu kagari ka Munini. Avuga ko kuba bakennye ibyo atari impamvu yatuma batitabira mutuelle de santé: « Mu by’ukuri turakennye mu butunzi ariko abaturage bacu barakize mu mitwe. Bafite ibitekerezo bizima, bumva vuba, hari n’igihe rwose bemera kuba bafata nk’iminsi ibili bakiyiriza ariko bakabasha kwishyura mutuelle. Ubundi iyo umuntu afite mu mutwe hazima hakize, buryo agera ku bintu byinshi ».

Igikorwa cyo kwishimira ko umurenge wa Rwankuba ari uwa mbere mu kwitabira mutuelle de santé cyabereye ku kigo nderabuzima cya Musango. Banagihuje no gufata ingamba z’umwaka utaha wa 2013-2014 kugira ngo hatazagira ubatsimbura akabakura ku ntebe y’isonga.

Abayobozi ba mutuelle ku rwego rw’akarere nabo bashyikirije amashimwe abashefu b’ibimina. Habayeho no guha agahimbaza musyi ibimina bitatu bya mbere byitwaye neza mu tugari, icya mbere cyahawe 15000FRW, icya kabili 12.000FRW, icyagatu 10.000FRW.

Umwe mu bakuriye ibimina bya mutuelle de sante mu murenge wa Rwankuba amaze gushikirizwa ishimwe.
Umwe mu bakuriye ibimina bya mutuelle de sante mu murenge wa Rwankuba amaze gushikirizwa ishimwe.

Umuyobozi w’ishami rya mutuelle de santé rya Musango, Nkundamahoro Emmanuel yatangarije Kigali Today ibanga ryabo: «Mbere na mbere ni ukumvisha abaturage ko nubwo bakennye bitavuga ko batazarwara; icya kabili tubashishikariza kujya batanga umusanzu wabo buhoro buhoro mu byiciro kugira ngo igihe kizagere baramaze kwishyura ».

Ibi kandi biranemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba Kuzabaganwa Vedaste ugira ati: Gutangira kare ni cyo kintu cya mbere kidufasha kuko abaturage bacu bafite ubushobozi buke, iyo dutangiye kare usanga igihe kijya kugera twaramaze kugera ku ntego yacu. Ikindi dukora ni ugufatanya n’inzego zose za mutuelle ngo usange turagiharira abashefu b’ibimina ».

Ukuriye inama y’ubuyobozi ya mutuelle de sante mu karere ka Karongi, Nyamurinda Protais, wari umushyitsi mukuru ashima umurenge wa Rwankuba cyane kubera ko ari wo kitegererezo cy’indi mirenge dore ko umaze imyaka itanu uri ku isonga mu bwitabira bwa mutuelle.

Nyamurinda ati iyo urebye usanga binafite aho bihuriye no kuba akarere ka Karongi ari ko konyine mu gihugu hose kamaze imyaka ine yose ari rudatsimburwa ku ntebe ya mutuel.

Abaturage ba Rwankuba bishimiye umwanya bariho baniyemeza gukora ibishoboka ngo bazawugimeho.
Abaturage ba Rwankuba bishimiye umwanya bariho baniyemeza gukora ibishoboka ngo bazawugimeho.

Kugeza magingo aya umurenge wa Rwankuba umaze kugeza mu isanduku ya mutuel amafaranga yenda kuzura miliyoni eshatu, abaturage batangiye kuyatanga kuva muri Mutarama 2013.

Intego bafite muri uyu mwaka (2013-2014) ni ukugeza ku itariki 31-05-2013 bamaze kugera kuri 80% by’ubwitabire mu bwisungane bwo kwivuza. Uyu muhigo bawihaye mu gihe hakiri uturere twinshi (usibye aka Karongi gafite 96%) tutarageza kuri 80% muri mutuel y’umwaka wa gatanu ugomba kurangira tariki 25-02-2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mana we ariko imana irihangana ukuntu nagite kwaka icyangombwa ukanserereza wowe vedaste na secretaire wawe yewe mushatse mwajya muca bugufi kubahana nibyo byambere uribuka ukuntu wambiye ngo ujyiye kunserereza gusa wakoreye ubusa icyo nashakaga nakigezeho

toni yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Executif vedaste uri uwo gushimwa.
Komereza aho

Dia yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka