Karongi: Ibitaro bya Gisirikare byaje kuvura abarwayi ba FARG

Itsinda ry’abaganga b’impuguke b’ibitaro by’igihugu bya gisirikare (Rwanda Military Hospital) kuva kuri uyu wa mbere tariki 18/03/2013 bari mu karere ka Karongi, aho baje kuvura indwara zitandukanye abarwayi bafashwa n’ikigega cyita ku bacitse icumu rya Jenoside (FARG).

Iryo tsinda rigizwe n’abaganga b’abasirikare b’inzobere mu buvuzi butandukanye, harimo abavura indwara z’amagufa, amenyo, amatwi, amaso, indwara zo mu mutwe, n’abavura ababyeyi (gynécologues).

Igikorwa kizatangizwa ku mugaragaro kuwa kabili tariki 19/03/2013 ku bitaro bikuru bya Kibuye nibarangiza bajye no ku bitaro bya Mugonero nabyo byo mu karere ka Karongi. Nyuma ya Karongi, abaganga ba Rwanda Military Hospital bazakomereza mu karere ka Rutsiro.

Zimwe mu nyubako zigize umujyi wa Kibuye.
Zimwe mu nyubako zigize umujyi wa Kibuye.

Muri ibyo bikorwa by’ubuvuzi butandukanye, baje bitwaje ibikoresho byo kwa muganga byimukanwa birimo n’imodoka ikoreshwa mu gupima abarwayi (Mobile Clinic) ifite icyuma gipima imvune, imitsi n’ubundi burwayi bw’imbere mu mubiri (radiographie).

Ku munsi wa mbere wasangaga nta barwayi baratangira kuhagera, usibye bake bake babimenye mbere y’abandi; ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura ibitaro bikuru bya Kibuye bibarizwamo bwahise butangira gukorana n’abakozi ba FARG na IBUKA ku rwego rw’akarere bajya gushaka abarwayi kugira ngo badacikanwa n’ayo mahirwe.

Abazavurwa ni abafashwa na FARG kandi bivuriza kuri mitiweli (Mutuelle de santé).

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gikorwa nicyiza, ariko izo mpuguke zizagere mu igihugo hose.

yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka