Kamonyi: Good Neighbors n’ibitaro bya gisirikari baravura abana 500 indwara zitandukanye

Abana bagera kuri 500 bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors ukorera mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi baravurwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 13/02/2012 ku kigo nderabuzima cya Mugina. Nyuma yo gusuzumwa, abo bana baravurwa byaba ngombwa bakoherezwa ku bitaro by’ikitegererezo nka King Faysal na CHUK nk’uko uwaje ayoboye itsinda ry’abaganga baturutse mu bitaro bya Gisirikare, Dr Majoro Kayondo King, yabisobanuye.

Ubwo igikorwa nk’iki cyakorwaga mu murenge wa Runda Dogoteri King yavuze ko basanze abana benshi bugarijwe n’indwara z’uruhu, iz’isuku nke ndetse n’iz’amaso. Muri iki gikorwa bongereye ubushobozi bazana n’abaganga b’inzobere ku ndwara babonye ziganje mu karere.

Abaganga bavuye i Kanombe baje kuvura abana bo mu murenge wa Nyamiyaga
Abaganga bavuye i Kanombe baje kuvura abana bo mu murenge wa Nyamiyaga

Ababyeyi b’abana baje kuvurwa bishimiye iki gikorwa kuko bamwe muri bo bari barabuze ubushobozi bwo kuvuza abana babo kuko ari abakene.

Mukandutiye yaje kuvuza umwana we uburwayi bw’amaso yishimiye iyo nkunga ahawe kuko we byari byaramunaniye. Uyu mubyeyi nta n’ubwisungane mu kwivuza arishyura, bikaba byari imbogamizi kuri we yo kujyana umwana kwa muganga.

Umuyobozi wa Good Neighbors, David Sehyeon Baek, yavuze ko bahisemo gusuzuma no kuvura abo bana kugira ngo batangire kubafasha mu iterambere ryabo bafite ubuzima bwiza.

Good Neighbors yishingira kumuvuza umwana basangana uburwayi kabone n’ubwo byaba bisaba kumuvuza hanze y’igihugu.

Umwe mu bana baje kwivuza
Umwe mu bana baje kwivuza

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara iminsi itanu, hakazavurwa abana 500 bo mu murenge wa Nyamiyaga, biyongera ku bandi 500 bavuwe mu Gushyingo 2011 bo mu murenge wa Runda. Muri bo abagera kuri 32 baracyavurirwa mu bitaro bitandukanye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka