Ivuriro ryafunzwe kubera kugurisha imiti mu buryo butemewe

Ivuriro ryitwa Girimpundu riherereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ryafunzwe by’agateganyo kuva tariki 10/04/2012 kubera ko ryatangaga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku buryo butemewe n’amategeko. Ikindi ni uko iyo miti bayigurishaga kandi itangirwa ubuntu.

Kuba iryo vuriro ryagurishaga imiti igabanya ubukana bwa SIDA byamenyekanye ubwo hari umurwayi wagiye kugura iyo miti agatanga amafaranga ibihumbi 40 ariko iza kumugwa nabi arabivuga; nk’uko Minsiteri y’ubuzima ibivuga

Dr Muhayimpundu Ribakare ukuriye ikurikiranwa ry’abanduye agakoko ka SIDA ku rwego rw’igihugu, avuga ko uretse kuba iryo vuriro ryarakoze ibinyuranyije n’amategeko rigurisha imiti igabanya ubukana ngo ryanacumbikiraga abarwayi kandi ritabyemerewe. Ibyo nabyo biri mu byatumye rifungwa kuko rikora ku buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amavuriro mu Rwanda.

Uyu muganga akomeza avuga ko ubusanzwe iyi miti itagurishwa, kuko iyo umuntu agomba kuyihabwa abikorerwa ku buntu kandi si ugupfa kuyifata kuko bisaba ko ubanza ukabonana na muganga. Kuba iri vuriro ryayitangaga uko ryiboneye ni ikibazo kuko bishobora guteza ingaruka ku bayihawe cyane ko uwayitangaga muri iryo vuriro nta burenganzira yari abifitiye.

Dr Muhayimpundu yibutsa ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA ihari ku mavuriro yabigenewe kandi ku buntu. Ahamagarira abantu kwirinda kuyifata aho babonye kuko bishobora kubateza ibibazo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka