Itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi ryubahirizwa igice
Mu biganiro abahagarariye ibigo by’ubuvuzi mu karere ka Huye bagiranye n’abagize komisiyo y’imibereho y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu mutwe wa Sena, ku itariki ya 8/10/2014, hagaragajwe ko itegeko rigena ibijyanye n’ubwishingizi ku mwuga w’ubuganga ritarubahirizwa uko ryakabaye.
Izi ntumwa za rubanda zari mu karere ka Huye kureba aho iri tegeko nomero 49/2012 ryo kuwa 22 Mutarama 2013, rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi rigeze rishyirwa mu bikorwa muri aka karere.
Iri tegeko rigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi; igice cya mbere kivuga ku burenganzira bw’abarwayi, icya kabiri kikagaragaza icyakorwa igihe habonetse ibibazo mu mivurire. Muri iki gice cya kabiri, hagenwa ko ibigo by’ubuvuzi ndetse n’abaganga bagira ubwishingizi kugira ngo habe haboneka inyishyu ku barwayi, igihe bigaragaye ko hari amakosa bakorewe.
Kugeza ubu igice kirebana n’uburenganzira bw’abarwayi ni cyo cyabashije kubahirizwa kuko bagaragarijwe uburenganzira bwabo mu nyandiko zigenda zishyirwa ahantu hatandukanye mu bitaro no ku mavuriro.

Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare agira ati “muri iyi minsi abarwayi basobanukiwe ko bafite uburenganzira ku makuru arebana n’uburwayi bwabo, bafite uburenganzira bwo guhitamo umuganga, bafite uburenganzira bwo kubaza icyo ari cyo cyose kuri serivisi bahabwa”.
Dr. Niyonzima akomeza avuga ko ibirebana n’ubwishingizi bw’ibigo by’ubuvuzi ndetse n’ubwishingizi bw’abakozi bitarashyirwa mu bikorwa kuko hatarajyaho amabwiriza agena uko ubu bwishingizi bugomba gutangwa, ibigomba kwishingirwa, ingano y’ubwishingizi ndetse n’abagomba kubutanga.
Amabwiriza agena uko ubu bwishingizi bugomba gutangwa azihutishwe
Abaganga kimwe n’abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi bavuga ko aho ababagana bamenyesherejwe uburenganzira bwabo, umubare w’abarwayi bagaragaza aho uburenganzira bwabo butubahirijwe ugenda wiyongera.
Ibi ngo bituma hari abaganga basigaye batinya kuba bafata ibyemezo ku mivurire yabo ku buryo banatekereza ko bishobora no kugira ingaruka ku mitangire myiza ya serivisi. Ngo hakenewe rero hihutishwa ishyirwaho ry’amabwiriza agenga ubu bwishingizi bw’abaganga n’ubw’ibigo by’ubuvuzi.
Bishagara Kagoyire Thérèse, ukuriye iyi komisiyo y’abasenateri, avuga ko bavuganye n’inzego zirebwa no gushyiraho iteka n’amabwiriza agena uko ubu bwishingizi bw’ibigo by’ubuvuzi ndetse n’ubw’abaganga bizashyirwa mu bikorwa ndetse bakaba barabemereye ko bigiye kwihutishwa.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|