Inzoka ya “python birman” itezweho umuti w’indwara y’umutima

Inzoka ya Python Birman, bumwe mu bwoko bw’ibikururanda bibini bishobora kugeza kuri metero 9 z’uburebure n’ibiro bigera kuri 90, ishobora kuzabyara umuti mwiza ku ndwara z’umutima.

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryizeye kuzabona mu nzoka ya Python Birman umuti mwiza wo kuvura indwara z’umutima ndeke ikaba yabonekamo na zimwe mu nkingo.

Abahanga mu bya siyansi bo muri Kaminuza ya Colorado bagaragaje ko iyi nzoka ifite ikinyabutabire cya triglycérides kigizwe n’ibinure ndetse n’ibinyamavuta karemano “des graisses et huiles naturelles” byinshi cyane, hagaragayemo kandi ubwiyongere bw’ikinyabutabire kigaragara mu ngirangingo z’ibinyabutabire cyo mu bwoko bwa enzyme cya “superoxide dismutase” kikaba gifite akamaro mu kurinda imikaya “muscles”y’umutima harimo n’umutima w’umuntu.

Hamaze gusuzumwa neza ibinyabutabire bigize amazi yo mu maraso“plasma” y’iyi nzoka nyuma yo kurya, ayo mazi bayateye mu mbeba basanga aya magerageza yaratanze ibisubizo byiza ku mikorere y’umutima w’izo mbeba kuko wongereye ingano n’ububasha bwo kohereza amaraso mu mubiri wazo ku rugero rushimishije.

Abantu bakora imikino ngororamubiri nibo bamenyereweho ubwo bushobozi kuko umutima wabo ushobora kubyimba ukakira amaraso menshi kandi ukanagira ububasha bwo kuyayungurura vuba no kuyasubiza mu mubiri.

Cecilia Riquelme, umwe mu bayoboye ikorwa ry’ubu bushakashatsi, yatangaje ko byagaragaye ko python Birman itanga icyizere cyo kuzabona imiti yabasha kuvura indwara nyinshi kandi zinyuranye zikunze kwibasira umutima w’umuntu.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ubu bushakashatsi buzasubiza ibibazo byinsi ku barwayi.Ni byiza kubiducukumburira.Turabakunda

Ndatimana Jamuel yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka