Impinduka mu gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Ikigo cy’igihugu cyita ku buvuzi (RBC) cyatangiye gahunda nshya yo gutanga imiti ituma umubyeyi wanduye agakoko ka SIDA atanduza umwana atwite. Mu buryo bushya umubyeyi ubana na VIH/SIDA azajya akomeza gufata iyo miti bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho yayirekaga amaze gucutsa umwana.

Umukozi wa RBC mu ishami rirwanya SIDA, Dr Albert Tuyishime, avuga ko iyo miti ituma umubyeyi wanduye atanduza umwana atwite nayo irwanya udukoko twa SIDA mu mubiri.

Izindi mpinduka mu mitangire y’imiti igabanya ubukana bwa SIDA ni izirebana n’igihe umuntu wanduye SIDA atangira gufatiraho imiti, gufata imiti ku babana umwe yaranduye undi ari muzima no kubabana na VIH/SIDA banarwaye igituntu.

Nk’uko byasobanuwe n’abakozi ba RBC barimo kuzenguruka igihugu basobanurira abaganga bita ku babana na VIH/SIDA izo mpinduka ubwo bari i Rusizi tariki 23/02/2012; ubusanzwe umuntu watangiraga gufata imiti igabanya ubukana bwa VIH SIDA yabaga ari mu cyiciro cya kane.

Mu buryo bushya azajya ahabwa ARV ari mu cyiciro cya gatatu hatiriwe harebwa umubare w’abasirikare afite. Icyiciro cya kane kibarirwamo abafite ibyuririzi bikomeye bitewe n’uko umubiri uba warataye intege z’ubwirinzi.

Umuntu wese ubana na VIH/SIDA akaba arwaye igituntu azajya afata imiti nta kubanza kureba umubare w’abasirikare barinda umubiri afite. Ubusanzwe uwafataga imiti yagombaga kuba afite abasirikare barinda umubiri bari munsi ya 500.
Ku babana umwe afite VIH/SIDA, uyifite azajya atangira gufata imiti hatabanje kureba umubare w’abasirikare barinda umubiri afite. Impuguke mu buzima no kuri SIDA bemeza ko byatuma habaho amahirwe ko uwo muntu ufata imiti atakwanduza SIDA uwo bashakanye utayifite.

RBC ivuga ko izi mpinduka zizatuma umuntu azajya abona imiti ataraganzwa n’agakoko ka SIDA bigatuma atapfa gufatwa n’ibyuririzi ku buryo bworoshye. RBC kandi ivuga ko izi gahunda nshya zigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba muri uyu mwaka.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

unywa iyagakondo y main ma ykanafata Oya sida sibibi kubivanga.

alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

mbese umuntuafata iyokugabanya ubukana bwa hivniygakondo yumwijima kubinywa byose sibibi?.

abeta yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka