Ikigo nderabuzima cya Rwankeri cyafashe gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi

Mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ikigo nderabuzima cya Rwankeri giherereye mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu, cyatangije gahunda yo kujya cyigisha ababyeyi baturuka mu miryango irwaje indwara z’imirire mibi bakigishwa gutegura indyo yuzuye kandi hifashishijwe ibiribwa biboneka mu gace batuyemo.

Iyo gahunda izajya ikorerwa ku kigo nderabuzima rimwe mu cyumweru indi minsi abakozi bakazajya bajya no kwigishiriza ababyeyi mu midugudu iwabo aho batuye.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri Gatariki Prosper atangaza ko bihaye intego yo kurandura izo ndwara z’imirire mibi ndetse n’isuku nkeya bitarenze ukwezi kwa gatatu k’umwaka wa 2012.

Ababyeyi barwaje indwara ziterwa n’imirire mibi bakazajya bafatanya mu guhinga imboga mu mirima ikigo nderabuzima cyabahaye kugirango abe arizo bazajya bifashisha mu gutegura indyo yuzuye ndetse bakazajya bagira n’izo batahana bakazitegurira iwabo mu rugo batashye, izindi bakanazihingira iwabo mu rugo.

Ikindi kandi nyuma y’ibikorwa nk’ibyo ababyeyi bakazajya bapimisha ibiro abana babo kugira ngo bareba uko abana babo bagenda bakura bitewe n’imyaka bafite.

Ku kigo nderabuzima cya Rwankeri hakaba hagaragara ababyeyi barwaje indwara zituruka ku mirire mibi barwaje bagera kuri 68 ariko ubuyobozi bwacyo bukaba bwarihaye intego yo gukemura iki kibazo bitarenze muri Werurwe mu mwaka wa 2012.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo strategie icyo kigo cyafashe iyaba zakorwaga henshi izo ndwara zacika. Vraiment courage avec votre nouvelle website.

Mukankusi Agrippine yanditse ku itariki ya: 28-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka