Ikigo nderabuzima cya Rutenderi nta mazi kigeze kuva cyashingwa

Ikigo nderabuzima cya Rutenderi kiri mu Kagali ka Rutengeri, Umurenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke nta mazi gifite kuva cyashingwa mu 1997. Icyo kibazo gifite ingaruka ku isuku y’ikigo nderabuzima n’abarwayi bakigana.

Umukozi w’ikigo nderabuzima agomba kujya kuvoma n’injerekani ku mugezi kugira ngo nk’umubyeyi wabayariye kwa muganga abashe gukaraba no kumeserwa imyenda; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rutenderi, Juliet Kamunazi.

Umwe mu bakozi bakora kuri icyo kigo nderabuzima ushinzwe kuvoma amazi avuga ko akora urugendo rw’isaha imwe kugira ngo avome injerekani y’amazi yo gukoresha.

Ikigo nderabuzima cya Rutenderi
Ikigo nderabuzima cya Rutenderi

Umuforomokazi ukora kuri icyo nderabuzima utashatse ko amazina ye tuyatangaza avuga ko bitumvikana uburyo basana ubuzima bw’abantu nta mazi bafite kandi bizwi ko amazi ari isoko y’ubuzima.

Ikigo Nderabuzima cya Rutenderi cyatangiye ari ivuriro ry’abaturage bishyize hamwe mu mwaka w’i 1997, kuva mu mwaka wa 2006 ritangira gucungwa na Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihe cyose nta mazi meza icyo kigo nderabuzima kigeze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka