Ibitaro bya gisirikare bifite inzobere ziri kuvura ku buryo bwihariye abarwaye mu rwungano ngogozi
Ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali byashyizeho gahunda yihariye mu kuvura indwara zo mu rwungano ngogozi bita endoscopie, gahunda yatangiye kuwa 15/03 ikazagera kuwa 28/03/2014 ubwo inzobere yitwa Dr. NYST Jean Francois yo mu Bubiligi izaba isoje ikivi. Abafite ubwo burwayi ngo bashobora kwakirwa kuri ibyo bitaro mu gihe gisigaye, dore ko n’abakoresha ubwisungane bwa Mituweli bakirwa nk’’uko bitangazwa na muganga Ganza uyobora ishami ry’indwara zo mu nda ahitwa muri medicine interne.
Uyu muhanga muri endoscopie, Dr. NYST Jean Francois yaturutse mu gihugu cy’Ububiligi, akaba ngo azahugura abaganga n’abaforomo b’ibitaro bya gisirikare ku ikoreshwa ry’ibyuma bipima izo ndwara mu gihe azaba arimo kuvura abarwayi.

Mu Rwanda abantu benshi ngo bafite indwara zikomeye zifata mu rwungano ngogozi, kandi ngo hari n’abatinda kuzivuza cyangwa bakabimenya batinze zikabageza kure kuko ngo mu barwayi barimo kwivuza ku bitaro by’u Rwanda bya gisirikare, batanu muri bo bafite canseri yo mu gifu.
Mu byumweru bibiri azamara, Dr. NYST Jean Francois azavura abarwayi batari bake kuko biteganijwe ko azajya yakira abagera kuri 25 ku munsi. Ibitaro bya Kanombe ngo byiteguye kwakira abafite uburwayi bene ubu burwayi bwo mu rwungano ngogozi bajyayo kwivuza hakiri kare. Dr Ganza yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa kizagira abaganga ubwabo n’Abanyarwanda muri rusange akamaro kanini cyane.
Arakangurira Abanyarwanda kwivuza hakiri kare kuko iyo batindanye ubwo uburwayi nibyo bivamo canseri yo mu gifu ikindi kandi ngo bagomba gufata neza imiti baba babandikiye kugirango babashe gukira.
Dr. NYST asanzwe atanga ubufasha mu kuvura mu Rwanda. Ubu ari mu Rwanda ku bufatanye bw’ishyirahamwe DDL, Digestive Diseases for Lake Kivu, ryashinzwe na bamwe mu Banyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububiligi.
Beatrice Umutesi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
byaba byiza kurusha ariko bashatse uburyo ababyiga b’abanyarwanda baba benshi aho gukodesha abo hanze nkeka ko baba agatubutse, gusa mbere y’ibyo dushimiye ingabo aho zitugejeje
ikgaragara nuko ingabo zacu ibyiza ikigihugu gifite niho biva hafi yabyoze ubu ubuvuzi bwiza kandi bwihariye tubusanga mungabo ntahandi, ibi nibikwreka ko twakabigiyho nabandi usanga n=bahuje service batanga ningabo kubigiraho umurava bagira nabicye bafite bakabikoresha neza kandi kuburyo bigera kumunyarwanda wese