Ibitaro bya Ruhengeri byungutse ibikoresho byifashishwa mu kwita ku ndembe

Ibitaro bikuru bya Ruhengeri muri iki cyumweru byashyikirijwe ibikoresho bishya, byihariye mu kwita ku barwayi b’indembe, bakirirwa muri serivisi zitandukanye muri ibyo bitaro.

Ibi bitanda biri ku rwego rwo hejuru mu kwita ku barwayi b'indembe
Ibi bitanda biri ku rwego rwo hejuru mu kwita ku barwayi b’indembe

Ibyo bikoresho bigizwe n’ibitanda bigezweho, biri ku rwego rw’ikoranabuhanga ryorohereza umuganga kwita ku murwayi urembye, akaba yakwegura umutwe, kwicara, kuryama, guhindukira cyangwa gukoresha izindi ngingo z’umubiri igihe umuganga amusuzuma, amuvura cyangwa amuha imiti, bidasabye kubikorerwa n’undi muntu.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, asobanura ko muri serivisi zakira abarwayi b’indembe zibarizwa muri ibyo bitaro, ibitanda nk’ibi byari bikenewe.

Yagize ati “Aho twakirira abarwayi b’indembe, wabonaga hari icyuho cy’ibikoresho by’ibitanda biri kuri uru rwego, kuko ibyo twakoreshaga twita ku barwayi hari uburyo bwinshi wasangaga bitagira butuma tubitaho uko bikwiye. Byatumaga hari abarwayi twohereza mu bitaro byisumbuyeho nka CHUK, kubera ubushobozi bucye bw’ibikoresho nk’ibi. Kuba duhawe ibi bitanda rero, ni intambwe nziza duteye y’ubwunganizi bwo kwita ku barwayi mu buryo bw’umwihariko”.

Dr Muhire akomeza avuga ko ubuvuzi buhabwa abarwayi b’indembe, burushaho kugira ireme mu gihe baherewe serivisi mu nyubako ndetse n’ibikoresho byihariye bijyanye n’igihe. Ibikoresho nk’ibyo bikaba bimwe mu bije gushimangira uwo musanzu.

Yagize ati “Mu bitaro tugira abarwayi mu byiciro by’abaza kwivuza byoroheje n’abarembye; n’aho tubakirira usanga hari aho biba ngombwa ko bisaba inyubako n’ibikoresho by’umwihariko ku baba barembye, bidusaba kwitwararika kuko ubuzima bwabo buba bugeze ku rwego bisaba gukurikiranira hafi kandi mu buryo bukomeye. Ibikoresho nk’ibi rero, aba ari ingenzi mu kunganira abaganga kandi bifite uruhare runini mu kuramira ubuzima bw’abarwayi no kwita ku mutekano wabo”.

Ibitanda 10 bishya ni byo ibitaro bikuru bya Ruhengeri byashyikirijwe na Minisiteri y’Ubuzima, ku nkunga ya Kompanyi yitwa LINET, isanzwe izobereye mu gukora ibyo bitanda yo mu gihugu cya Czech.

Bije byiyongera ku bindi bitanda bigera kuri bitandatu gusa ibyo bitaro byifashishaga mu kwita ku barwayi b’indembe, ariko na byo biri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibyo bishya byahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka