Abagezweho n’izi mpano ni abantu 125 bafite uburwayi butandukanye; nk’uko Dr Guaillain Lwesso, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyanza abivuga.
Asobanura ko igikorwa nk’iki cyo kwifuriza abarwayi Noheri nziza atari ubwa mbere kibereye muri ibyo bitaro ngo kuko umwaka ushize wa 2012 nabwo abana bari baharwariye ndetse n’abahavukiye mbere ya Noheri bahawe impano zo kubifuriza iminsi mukuru isoza umwaka.
Mu myambaro y’urwererane ikunze kuranga abaganga barangajwe imbere n’umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyanza buri wese n’impano ye mu ntoki bazishyikirije abarwayi batandukanye baranabasengera babifuriza kurwara ubukira.

Impano zahawe abo barwayi ku mugoroba wa Noheli zigizwe n’ifu y’igikoma, amasabune n’isukali zateguwe n’abakozi b’ibitaro ubwabo buri wese agira icyo yigomwa kugira ngo yifatanye n’abarwayi mu minsi mikuru ya Noheri n’ubunani isanze barwariye mu bitaro bya Nyanza.
Nk’uko umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyanza yabitangarije abarwayi ngo izo mpano zateguwe mu rwego rwo kubagaragariza ko nyuma yo kuvurwa ndetse bakomeza no kubazirikana mu buzima busanzwe.
Ati: “Iyo dusabanye n’abarwayi tukanabasengera barushaho kutwiyumvamo kurusha kubaha ibinini n’inshinge ubundi bikarangiriraho”.
Uko ari 125 barwariye mu bitaro bya Nyanza bamwe muri bo bashoboraga kuvuga batarembye cyane bagaragazaga ko bishimiye igikorwa bakorewe n’abakozi b’ibitaro babasabira ko nabo umwaka wa 2014 wazababera uw’ishya n’ihirwe mu mirimo buri wese ashinzwe.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikintu cyambere vakagombye gukora ni service nziza, aha ndavuga kuvurana umutima mwiza bakumvako umurwayi abagannye ababaye, gusa niki gikorwa bakoze nikiza cyane, ninyamibwa Nyagasani abongerere, abarwayi baba bagomba kwitabwaho, umwaka mushya muhire kuri bo