Ibitaro bya Kibogora byizihije Noheri bitanga ibikombe ku ndashyikirwa
Ibitabo bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24/12/2013 byakoze ibirori byo kwifuriza Noheri nziza abakozi babyo, biboneraho no gutanga ibihembo ku byiciro (services) byabaye indashyikirwa mu gutanga serivise nziza.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien avuga ko muri ibi bitaro hasanzwe umuco wo kwifuriza abakozi n’abafasha babo Noheri nziza, by’umwihariko aho baba bishimira intambwe nziza bagezeho, bityo ngo bigahuzwa no guhemba abakozi bo mu byiciro by’indashyikirwa byagaragaje ubudasa mu gutanga serivise nziza kuko ibyo byiza ari byo bituma Ibitaro bya Kibogora birushaho kuba intangarugero mu gutanga serivise nziza.

Dr Nsabimana ahamya ko abakozi b’Ibitaro bya Kibogora basanzwe bitanga mu kazi kabo ariko ngo iyo hagiyeho gukorera ku mihigo, habaho guharanira ishema rirushijeho ku bwabo no ku bw’ibitaro bakorera maze ngo bigatuma uwo muco wo kurushanwa mu byiza uteza imbere serivise nziza zitangirwa mu Bitaro bya Kibogora.
Mu cyiciro cy’ubuvuzi bukorerwa abarwariye mu bitaro kizwi nka “Services Cliniques”, ishami ry’ubuvuzi bw’abana (Pédiatrie) ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere, rikurikirwa n’ubuvuzi rusange (medicine interne) ndetse n’ububyaza.

Mu cyiciro cy’ubuvuzi buri tekinike (Services techniques), Ishami ry’ubugororangingo (Physiotherapie) ni ryo ryegukanye igikombe, rikurikirwa n’irisuzuma hifashishijwe ibyuma kabuhariwe (Radiographie) ndetse n’iry’amenyo.
Mu cyiciro cya gatatu cy’amashami y’ubuyobozi (services administratifs), iryegukanye igikombe ni Ishami ry’imari rihuza kwishyuza amafaranga (recouvrement), ububiko ndetse na farumasi, rikurikirwa na biro nyobozi ndetse n’ishami ry’iyobokamana riri kumwe n’ishami rishinzwe kwita ku barwayi no ku batishoboye.

Ibikombe byatanzwe ku byiciro bitandukanye ndetse n’andi mashimwe byari biherekejwe n’ibahasha irimo amafaranga kuva ku bihumbi 300 kumanura agenerwa abakora muri iyo serivise.
Mukantagara Madeleine ukuriye abaforomo bakora muri serivise yo kuvura abana ari na yo yabaye indashyikirwa mu gutanga serivise nziza mu Bitaro bya Kibogora muri uyu mwaka wa 2013 avuga ko bishimiye iki gikombe bahawe kuko ngo nubwo bizeye ko imirimo myiza bakora bazayihererwa ingororano n’Imana, ngo bishimiye ko nubwo bakiri ku isi, imirimo yabo ibasha kumenyekana.
Uyu muforomokazi ukuriye abandi mu Ishami ryo kuvura abana ku Bitaro bya Kibogora avuga ko mu mutima we na bagenzi be bumva iki gikombe kizahama muri serivise yabo kandi akavuga ko ubumwe muri byose ari bwo bubageza ku bikorwa by’indashyikirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yashimiye Ibitaro bya Kibogora ku ntambwe nziza bigaragaza mu gutanga serivise nziza haba mu karere ka Nyamasheke ndetse no mu gihugu cyose ariko abasaba kuyikomeraho bagana imbere kugira ngo birinde icyazatuma basubira inyuma.
Ibi birori byo kwizihiza Noheri mu Bitaro bya Kibogora byaranzwe no kwishimira intambwe ikomeye ibi bitaro byateye muri uyu mwaka urangiye byagiye bigaragarizwa mu bipimo n’amasuzuma atandukanye kandi abagize ibi bitaro bakaba basenze Imana bayisaba kuzuza inshingano yo gutera imbere no kunoza kurushaho ibitaragenze neza
Mu mateka y’Ibitaro bya Kibogora habaho kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ndetse bakayifuriza abakozi babyo baba bari kumwe n’abafasha babo kandi buri wese agashimirwa ndetse akagenerwa n’impano y’umunsi mukuru.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo natanga ni (....)
n’igikorwa cyiza cyane...kandi bizajya byongera imikorere mwiza na customercare
iki nigikorwa kiza kuko bitera umurava ukumva ko gushimwa nawe byakugeraho, gusa umuntu yakwibaza niba umuco rusange uzwi kuba foromo wo kugira umushiha bamwe badatinya kwita ubugome, nnukuri hari nkgihe byari bikabije, natanga urugero rwibitaro bikuro byi kibungo , mbega aba foromo babana babi we. gusa nabo hari intambwe bamaze gutera. wenda nabo iyi encouragement nabo yazabageraho bityo umusaruro ugakomeza kwiyongera
Ni ni uko ku ndashyirwa, gusa muharanira gushimwa igihe cyose mwongera umusaruro ubutaha muzashimwe kurushaho!
Ibi mpamya ko bitanga umusaruro urushijeho kuri izi ndashyikirwa , kuko iyi iba ari motivation ituma bazaba indashyikirwa kurushaho mu byo bakora..turabashimiye cyane kandi mukomereze aho..ibitaro nabyo byakoze igikorwa cyiza cyo gushima!
Icyo gikorwa nacyo ubwacyo ni indashyikirwa, kandi bakomereze aho..n’indi myaka ikurikiraho bizabe bityo!! bravo kubabaye indashyikirwa.