Ibitaro bya Kabgayi byahawe ibikoresho by’amafaranga miliyoni 57

Ibitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga, tariki 03/04/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho na kaminuza ya Colorado yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bikoresho byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 57, bizafasha mu maserivisi atandukanye y’ubuvuzi.

Ibi bikoresho ni ibizafasha mu maserivisi yita ku bana, ku bagore batwite, mu gusuzuma indwara zinyuranye, muri serivise yo kubaga, mu malaboratoire n’ahandi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Osee Sebatunzi, avuga ko byinshi mu bikoresho bahawe ari ibyo batari bafite bityo hakaba hari serivise batangaga ku buryo bugoranye.

Dr Sebatunzi ati “nk’ibikoresho byo muri urugence twari tubikeneye cyane kuko biri mu bizadufasha gutanga serivisi zihuse ku bantu barembye baba bakeneye guhabwa ubuvuzi bwihuta”.

Mu gihe akensi usanga abaterankunga aribo bagena ibyo bateramo inkunga, Dr Sebatunzi avuga ko ibi bitaro aribyo byatanze ibyo bikeneye bityo ibi bikaba byaratumye byinshi mu byo bari barakeneye babibonye.

Prof. Wilson wari uhagarariye intumwa za kaminuza ya Colorado avuga ko iyi kaminuza isanzwe ifasha kaminuza nkuru y’u Rwanda mu byerekeranye no kwigisha abanyeshuri bo mu ishami ry’ubuganga, ari nabo baganga usanga ahaninini bakora ku bitaro bya Kabgayi ndetse no mu bindi mu gihugu.

Avaga ko kaminuza ya Colorado izakomeza gufasha ibitaro bya Kabgayi mu guhugura abaganga n’abaforomo. Ibitaro bya Kabgayi byashinzwe n’Umubiligi mu mwaka w’1933.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka