Ibitaro bya Bushenge byagize icyo bivuga ku mpfu z’ababyeyi bivugwa ko bahaguye babyara

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke buratangaza ko kuba kuva mu kwezi kwa gatatu 2013, muri ibi bitaro hamaze kugwa ababyeyi 5 ubwo babyaraga nta burangare na buto bwigeze bubaho ku baganga bakora muri ibi bitaro.

Ibi bibaye nyuma yuko abaturage bashyize mu majwi ibitaro bya Bushenge bavuga ko byaba bitita ku barwayi kugeza ubwo ababyeyi babura ubuzima.

Muri aba babyeyi 5 barimo umwe wapfuye mu kwezi kwa Werurwe, umwe mu kwezi Kanama, umwe muri Nzeri n’abandi babiri muri uku k’Ugushyingo 2013.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Bushenge, Dr Kanyarukiko Saratiel, yatubwiye ko icyo kibazo ahanini cyagiye giturukaka ku kuva kw’ababyeyi bitewe nuko abenshi muri bo babaga babyariye mu rugo, bakagera ku bitaro barembye cyane.

Dr Kanyarukiko agaragaza ko ikibazo cy’urupfu rwa mbere cyabaye mu kwezi kwa Werurwe 2013, aho umubyeyi umwe yakuyemo inda mu rugo nyuma aza kugira ikibazo cyo kuva cyane, ajyanwa kuri Poste de Sante ya Mwito ariko bitewe n’uko nta modoka yashoboraga kuhagera, byabaye ngombwa ko uwo mubyeyi ahekwa mu ngobyi kugira ngo agezwe kuri Poste de Santé ya Shangi aho Imbangukiragutabara (Ambulance) yabashaga kugera.

Bitewe n’urugendo rurerure rugera ku isaha n’amaguru, ngo abahetsi bagejeje uwo mubyeyi ku Mbangukiragutabara imujyana ku Bitaro ariko ngo aza kugwa mu nzira ataragera ku Bitaro bya Bushenge.

Ibitaro bya Bushenge ngo ntabwo byigeze bitezuka ku gutanga serivise nziza ahubwo ngo hashobora kuba harabayeho uburangare bw'abaturage ku kutivuza ku gihe.
Ibitaro bya Bushenge ngo ntabwo byigeze bitezuka ku gutanga serivise nziza ahubwo ngo hashobora kuba harabayeho uburangare bw’abaturage ku kutivuza ku gihe.

Muri aba babyeyi kandi, ngo hari undi wabyariye ku Kigo Nderabuzima cya Mugera mu murenge wa Shangi, abyara neza ahagana saa kumi n’igice za mugitondo ariko ngo hashize nk’iminota 30 (ni ukuvuga saa kumi n’imwe za mugitondo) atangira kuva cyane.

Abaforomo ngo bahise bahamagara ku Bitaro, Ambulance itabara yihuta, ariko ngo kugeza saa kumi n’imwe n’iminota 15 za mugitondo uwo mubyeyi yari amaze kwitaba Imana ngo kuko yari yavuye cyane, ku buryo ubwo abari batabaye na Ambulance bahageraga mu minota 30 basanze byarangiye.

Undi mugore ngo yari yabyariye neza ku Kigo Nderabuzima ariko abyara umwana unaniwe, bityo yoherezwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo bafashe uwo mwana wari wavutse ananiwe.

Ngo ku munsi wa kane arwaje umwana mu Bitaro bya Bushenge (ahagana saa tatu), uwo mubyeyi yagaragaje ko afite ikibazo cy’isereri ikabije, abaganga batangira gushaka uko bamufasha; basuzumye basanga yagize ikibazo cya “Embolie Amniotique”.

“Ni ukuvuga ngo iyo umwana arimo kuvuka hari igihe agira ikintu cya souffrance (kunanirwa/kubabara) noneho akaba yakwituma ibyo bita Miconium.

Hari ubwo rero iyi myanda umwana yituma yinjira mu miyoboro y’amaraso yo muri nyababyeyi ikagenda yagera mu bihaha igatangira gufunga inzira z’ubuhumekero ndetse bikagabanya umuvuduko w’amaraso.” Ibimenyetso ngo bikaba byarerekanaga ko uwo mubyeyi yagize icyo kibazo.

Ngo bitewe n’uburyo uwo mubyeyi yari arembye igitaraganya, ibitaro bya Bushenge byahise bivugana n’abaganga b’inzobere mu kuvura abagore (Gynécologues) bo mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ndetse bahita bohereza uwo mugore ariko ku bw’ibyago ngo yaguye mu nzira ubwo yari ageze ahitwa ku Karubanda utangiye kwinjira mu mujyi wa Huye.

Muri aba babyeyi kandi ngo harimo n’undi wari wabyariye mu rugo nijoro yibyaje (inda ntiyari ikuze kuko ngo yari ifite amezi 5) ariko iya nyuma yanga kuvuka, ku buryo ngo yavuye kugeza ubwo amaraso amushiramo agwa muri koma.

Umwana muto babanaga mu nzu ngo yahise avuza induru abantu baratabara bica urugi bamusanga mu nzu yaguye muri koma, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima, na cyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Bushenge ariko ngo yagezeyo abaganga bakora ibishoboka kugira ngo bamuzanzamure, ndetse bamubyaza iya nyuma ariko biza kunanirana, birangira yitabye Imana.

Dr Kanyarukiko avuga ko batangiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage uko bakwiriye kwifata mu gihe bahuye n’ikibazo cy’inda ku buryo uwo ari we wese wahura n’iki kibazo “nubwo yaba agize ikibazo yenda gukuramo inda” ko yahita yihutira ku Kigo Nderabuzima cyangwa se agahamagara ako kanya ku Bitaro bya Bushenge kuko ngo bahita batabara mu buryo bwihuse.

Uyu muyobozi w’Ibitaro bya Bushenge atinyura abaturage ko ntawe ukwiriye kugira ipfunwe ryo kwegera Ikigo Nderabuzima mu gihe afite ikibazo cy’inda ndetse ngo nubwo yaba adafite ubwisungane mu kwivuza, ntibikwiriye kumubera imbogamizi yo kujya kwa muganga mu gihe afite ikibazo cy’inda kuko ngo baramuvura.

Dr Kanyarukiko ahumuriza abaturage avuga ko Ibitaro bya Bushenge bitahindutse ku ntego yo gukora neza ahubwo ko ibyabaye muri iyi minsi ari ingorane.

Ibitaro bya Bushenge ngo byashyizeho gahunda kandi yumvikanwaho n’abashinzwe Ambulance ku buryo umugore wese utunguwe n’inda ahita ahamagara Imbangukiragutabara yaba ageze mu nzira cyangwa se mu rugo iwe, akavuga aho ari Imbangukiragutabara igahita ijya kumufata kugira ngo bamufashe kubyara neza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka