Ibigo nderabuzima byo muri Gasabo na Nyabihu byahawe imashini zizabifasha gukurikirana abafite ubwandu bwa SIDA
Ibyo bigo byashyikirijwe izo nkunga kuri uyu wa gatatu tariki 12/06/2013, ni ikigo nderabuzima cya Kimironko, Ikigonderabuzima cya Kinyinya n’Ikigo nderabuzima cya Nyabihu.
Ibi bikoresho bikazifashishwa mu kwihutisha gutanga ibisubizo ubundi byasabaga umurwanyi gutegereza hafi ibyumweru bibiri, nk’uko byemejwe na Emile Musabyimana, uyobora Ikigo nderabuzima cya Kinyinya.

Yagize ati: “Dufite abarwayi bakabakaba ibihumbi bine ndahamya neza ko ubwo tubonye iriya mashini izajya ibafasha ku buryo bwihuse cya cyumweru kimwe cyangwa se bibiri twategerezaga ibisubizo tuzajya tubibona uwo munsi.”
Dr. Horatius Munyampundu, umuyobozi w’uyu muryango w’Abanyamerika utegamiye kuri Leta, yatangaje ko uyu muryango ushishikajwe n’uko abarwayi b’agakoko bakwitabwaho nk’uko bikwiye.

Ati: “Ku bintu bijyanye n’inkunga twatanze uyu munsi ni ukugerageza kureba ko gukurikirana abarwayi bikorwa neza, bikorwa mu buryo bwiza ku buryo abantu bashobora kubona ibizami mu gihe kandi mu gihe muganga abikeneye akaba yabibona.”
Ibi bikoresho bigizwe n’imashini ipima abasirikari mu maraso y’umurwayi na firigo izajya ifasha mu kubika ibisubizo. Buri kigo nderabuzima cyahawe imashini yacyo. Byose hamwe byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100.

Umuryango AIDS HEALTH CARE wageze mu Rwanda mu 2006, usanzwe ukorera mu bindi bihugu bya Afurika umunani. Mu Rwanda ukorana n’uturere twa Gasabo na Nyabihu, aho usanzwe utera inkunga ibigo nderabuzima bitandatu bikorera muri utwo turere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|