Abaterankunga barimo Global Fund na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibicishije mu mushinga CDC ngo bazagabanyamo kabiri inkunga bahaga ibitaro bya Kibogora guhera mu mwaka utaha wa 2015.
Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bizagira ingaruka ikomeye ku mishahara y’abakozi umwaka utaha ndetse n’ubwo abakozi bari basanzwe ari bake bitume bamwe muri bo basezererwa, gusa ntiharamenyekana umubare w’abazasezererwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, avuga ko biteguye kugabanya abakozi umwaka utaha gusa bakazagabanya bake kuko n’ubundi abo bari bafite ari bake, bigasaba ko bumvikana n’abakozi uburyo ku mishahara yabo havaho akantu gato mu rwego rwo kwirinda ko hasezererwa benshi.
Agira ati “nta kundi twabigenza kubera ko ubukungu dufite ntibutwemerera kugumana abakozi bose dufite, turabakunda na bo bakadukunda gusa tuzajya inama tugabanyeho amafaranga make aho kugira ngo twirukane benshi mu bakozi bacu”.
Dr Nsabimana avuga ko bazakomeza gutegera amaboko Leta nk’uko n’ubundi ibafasha muri byinshi bakareba uko icyuho bafite cyabonerwa umuti urambye.

Abakozi bakora muri ibi bitaro bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’ubukungu cyizagira ingaruka ku baturage kuko n’ubundi byabasabaga gukora amasaha menshi mu murava n’ubwitange kugira ngo babashe gutanga serivisi ku barwayi bose bagana ibitaro.
Ndayegamiye Egide agira ati “n’ubusanzwe dukora turi bake tukavunika cyane kugira ngo buri muturage utugana abone ubufasha, niba bagiye kugabanya n’abari bahari kizaba ikibazo gikomeye cyane”.
Ibitaro bya Kibogora byishimira ko bifite ibikoresho bihagije kandi bigezweho mu buvuzi, muri uyu mwaka wa 2014, byakiriye abarwayi basaga ibihumbi 32, kandi hafi ya bose baravuwe barakira.

Ibi bitaro bisoje umwaka nta mwenda w’umushahara bufitiye abakozi babo, bakaba bamaze igihe kinini nta mubyeyi upfa abyara muri ibi bitaro ndetse bikaba byujuje inzu igezweho y’aho bavurira abana.
Ibitaro bya Kibogora ni ibitaro byegamiye ku itorero ry’abametodisiti libre mu Rwanda bikanafashwa na Leta y’u Rwanda.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|