Huye: Bafashe ingamba zizatuma abaturage bitabira mitiweri 100% mu mwaka utaha

Abakora umurimo w’ubukangurambaga mu bijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza mu Karere ka Huye, kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rw’umudugudu, biyemeje ko umwaka w’ingengo y’imari utaha uzarangira abaturage bo muri aka Karere bose baritabiriye ubwisungane mu kwivuza.

Ubusanzwe, abantu basabwa kwitabira ubwisungane ari umuryango wose. Ibi byagiye bituma hari igihe habonekaga imiryango ishaka kurihira mituweri abana b’abagenerwabikorwa babo batitaye ku miryango yabo, ariko ntibyemererwe.

Ubu noneho hafashwe ingamba ko umuntu wese ugira itsinda abarizwamo, kabone n’ubwo yaba atari kumwe n’umuryango we wose, azemererwa kugura mituweri. Icyo gihe abo bari kumwe mu itsinda bazafatwa nk’aho ari wo muryango we.

Imiryango isanzwe ifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye, byaba iby’iterambere, imibereho myiza, n’ibindi, na bo bazashishikarizwa kuzajya batangira abagenerwabikorwa babo amafaranga ya mituweri.

Na none kandi, ngo nk’uko ba rwiyemezamirimo bakanguriwe guhembera abakozi muri za SACCO, abayobozi bazanabakangurira kugira abakozi bari mu bwishingizi. Uwatanze iki gitekerezo ati “mu gutanga amasoko n’akazi, hajye habaho amasezerano mu korohereza abakozi kuba muri mituweri.”

Kubera ko ibimina byagaragaye nka bumwe mu buryo butuma abantu babasha kwitabira mituweri ari benshi, hafashwe ingamba yuko abayobozi bazafasha abaturage kugira abayobozi b’ibimina b’inyangamugayo.

Impamvu ngo ni ukubera yuko hari igihe abaturage bashobora kwanga kubyitabira kubera kutizera ababiyobora ngo babe babaha amafaranga yabo.

Kureka abaturage bakagurira mituweri ku bigo nderabuzima biri hafi yabo, na bwo ni bumwe mu buryo buzatuma abantu bishimira gutanga amafaranga ya mituweri. Gusa, mu rwego rwo kurwanya akavuyo, hazakorwa ku buryo abaturage bose bo mu mudugudu runaka wegereye ikigo nderabuzima batabarurirwaho ubusanzwe, bose bagurira mituweri ku ivuriro rimwe.

Ku rundi ruhande, abayobozi b’imirenge bazajya batanga raporo ku buybozi bw’Akarere, bagaragaza aho gutanga amafaranga ya mituweri bigeze, buri cyumweru.

Ibi bizatuma abataratanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza begerwa, abafite ubushobozi bakabishishikarizwa, byagaragara ko banga gutanga amafaranga nkana, bakaba bagandisha abandi baturage, hakaba hakurikizwa ibihano bigenwa n’itegeko.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka