Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko imwe mu mpamvu yateye iki kibazo ari uko abantu bashishikarijwe kudahera mu rugo barwaye, none bakaba basigaye bivuza ari benshi kandi ushuro nyinshi.
Agira ati « ubundi, hagenwa amafaranga ya mituweri twateganyaga ko umuntu yakwivuza byibura inshuro imwe mu mwaka. Ariko impuzandengo ya hano mu karere iwacu, ni inshuro enye. »

Dr Niyonzima avuga ko kugira ngo abantu babashe kwivuza neza amafaranga ntashire mbere y’umwaka, byasaba gutanga umusanzu ungana n’ibura n’ibihumbi 12. Aya mafaranga akaba ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bwa bamwe mu Banyarwanda bakoresha ubwisungane bwa Mituweri.
Indi mpamvu yateye uku gushira kw’amafaranga ni ukubera ko marariya yiyongereye, umubare w’abivuza ukiyongera kandi n’ibiciro by’imiti bikaba byariyongereye.
Ingamba zafashwe n’akarere
Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko kuba barongeye kujya bashishikariza abantu kuryama mu nzitiramubu, bizagabanya iki kibazo cyo kurwara marariya, bityo n’umubare w’abivuza uzagabanuke.
Indi ngamba yafashwe na Leta y’u Rwanda, ni ukuba abajyanama b’ubuzima basigaye bavura abantu bose marariya (abakuru n’abatoya), mu rwego rwo kugabanya impfu ndetse n’ikwirakwiza rya marariya.
Kuri iyi ngamba yo kurwanya marariya, Dr. Niyonzima agira ati « ubundi abavurirwaga mu midugudu n’abajyanama b’ubuzima, ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Ariko ubu begerejwe imiti n’ibikoresho byo gupima marariya, ku buryo bavura abantu bagifatwa. »
Meya Muzuka asobanura ko indi ngamba yafashwe ni ugushishikariza abantu bose kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane bwa mituweri.
Nyuma y’amezi abiri umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 utangiye, abaturage bo mu Karere ka Huye bamaze kwitabira mituweri ku rugero ruri hafi 40%. Hasigaye kuzareba niba koko ingamba zafashwe zizarinda iki kibazo cy’ishira ry’amafaranga ya mituweri mbere y’igihe.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|