Hitabajwe ingufu z’abagoronome mu kongera ubwitabire bwa Mituweri

Abashinzwe ubuhinzi (Agoronome) mu mirenge y’Akarere ka Huye basabwe umusanzu mu kongera ubukangurambaga bwo kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, aba Agoronome n’abahagarariye amakoperative; tariki 15 Werurwe 2016; bagaragaje ko bashyizemo imbaraga bakaniyumvamo inshingano y’ubukangurambaga, ubwitabire bwagerwaho bitaruhanyije kuko abaturage benshi ari abahinzi.

Ikarita y'ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Huye.
Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, avuga ko ubukangurambaga mu kwitabira mituweri butareba abashinzwe imibereho myiza gusa, ahubwo ko n’abatuma ubukungu bwabo buzamuka ari bo ba agoronome, bibareba.

Yagize ati “Abahinzi bose bibumbiye mu matsinda hakurikijwe ibyo bahinga, abahinga kawa mu matsinda babamo bakwegeranya amafaranga ya mituweri, abari mu makoperative ahinga umuceri bikaba uko. Ntabwo twakongera kugira umubare munini w’abataritabiriye ubwishisungane mu kwivuza.”

Mu gihe habura amezi atatu gusa kugira ngo umwaka wa 2015-2016 urangire, Abanyehuye 83,8% ni bo bitabiriye ubwisungane mu kwivuza.

Abagoronome bavuga ko ibyo basabwa bagiye kubishyira mu bikorwa, kuko n’ubundi ngo bari basanzwe babikora.

Joseph Hakizumwami, Agoronome mu Murenge wa Huye, ati “Mu byo dushinzwe natwe, harimo kuzamura imibereho y’abaturage. Tuzarushaho gukangurira amakoperative gufasha abanyamuryango babo kwitabira mituweri.”

Ubuhamya bw’imbaraga z’aba agoronome mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bugaragarira mu mu Murenge wa Gishamvu umaze igihe wuzuza ubwitabire muri mituweri ku 100% mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari.

Julienne Kabatesi, ushinzwe Imibereho Myiza mu Kagari ka Nyakibanda muri uyu murenge, avuga ko bituruka ku kuba aba-Agoronome na bo babafasha mu kwegera amakoperative y’abahinzi.

Agira ati “Iwacu nta muntu wemererwa kujya guhinga mu gishanga adafite mituweri z’umuryango we. N’utayafite, koperative iramuguriza. Aba-agoronome bose babishyizemo umwete, abantu babyitabira kuko mu bakozi b’imirenge, usanga abaturage biyumva mu bagoronome cyane.”

Imibare igaragaza ishusho rusange y’ubwitabire bwa mituweri mu gihugu, igaragaza ko kugeza tariki 11 Werurwe 2016, bwari bugeze kuri 81%; Akarere ka Kamonyi kari ku isonga y’utundi ku bwitabire bwa 94%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka