Hari icyizere ko umuti wa Sida waba ugiye kuboneka

Umuti witwa DRACO wavumbuwe n’umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waba ugiye gushyirwa ahagaragara ugatangira gukoreshwa mu buvuzi bw’abantu. Ibi byatangajwe nyuma yo gukorera igerageza ry’uyu muti ku mbeba bagasanga ushobora kuvura indwara zose ziterwa na virus harimo na SIDA.

Umushakashatsi Todd Rider avuga ko uyu muti uzaba ufite ubushobozi bwo kuvura indwara ziterwa na virus zirenga 15 harimo HIV, H1N1 na virus itera imbasa. Avuga kandi ko afite icyizere ko uyu muti uzarwanya indwara nyinshi ziterwa na virus kandi ku buryo burambye.

Umuti wa Draco ngo uzaba ufite ubushobozi bwo kurwanya virusi zitera indwara hakoreshejwe uburyo bwo kwihisha mu tunyangingo (cellules) tugize umubiri w’umuntu kandi bikaba byizewe ko utazagira icyo uhindura ku mikorere ya buri munsi y’izo cells zigize umubiri w’umuntu.

Ikinyamakuru Dailymail cyanditse ko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) baherutse gutangaza ko bagiye gukora indi protein izajya yerekana cellules zizajya ziba zibasiwe n’amavirusi. Iyi protein izafasha Draco mu kurwanya virusi nyinshi zitandukanye zateraga indwara zikomeye harimo HIV na virus yateraga ibicurane by’inyoni.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bibaye byiza uwomuvumvuzi yabaabaye uwamberwkabisa kuko yabarengeye ubuzimabwabenshi

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

bibaye ngobwako uwo muvumbuzi yabikora yaba arengeye benshi cyane kd byajyirakamaro mubihugu byinshi cyane niba aringobwa yazashyira number ahagaragara

aliance yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Banyarwanda, namwe banyamerika, nimusenge haboneke nurukingo rwa Cancer kuko ikataje kumara abantu,

ntashamaje yanditse ku itariki ya: 31-01-2012  →  Musubize

aka kaba ari agashya pe! Gusa nzabyemera nywiboneye kuko ni kenshi havuzwe ko ubushakashatsi ku muti wa SIDA bugeze kure ariko kugeza ubu nta kirakorwa na kimwe

Bobo yanditse ku itariki ya: 30-01-2012  →  Musubize

Twizere ko grippe aviaire(H1N1) na HIV,bibonye umuti ukiza.Azatekereze nukuri vaccin.

Dragon yanditse ku itariki ya: 27-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka