Hari icyizere cyo kubona ibinini biringaniza urubyaro ku bagabo

Abashakashatsi b’Abanyamerika ngo bavumbuye umuti ushobora guhagarika ikorwa ry’intanga ngabo. Uyu muti utanga icyizere ko wabafasha kuvumbura ibinini abagabo bakwifashisha mu kuringaniza urubyaro bitabaye ngombwa ko ruhagarikwa burundu.

Abo bashakashatsi bakoreye igerageza ry’uwo muti ku mbeba z’ibipfizi baza gusanga uhagarika porotoyine bita BRDT ziboneka mu ntanga ngabo. Mu byumweru bitandatu gusa bakaba ngo barasanze uzirinda gutera inda.

Nyuma y’igihe cy’igeragezwa nko mu mezi hagati y’atatu n’atandatu, izo mbeba ngo zongeye gusubira uko zari zisanzwe nta n’ingaruka bigize ku bugabo n’imbisemburo yazo. Bivuze ko zashoboraga kongera kwimya zigafatisha.

Ikindi babonye ngo ni uko mu gihe baba bakoze ibinini biringaniza urubyaro ku bagabo, nta kibazo byatera kuko umuntu yajya arufungisha yashaka kubyara akongera akarufunguza.

Ikorwa ry’icyo kinini ariko ngo rizahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba umubare w’abagabo babishaka ari muto; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Medicale Cell.

Ikindi giteye inkeke ngo ni uko amabya y’umugabo afite imimaro ibiri itandukanye ari yo kurema intanga ngabo n’imisemburo ya kigabo ari na yo iranga ubugabo bw’umuntu kandi ngo icyo kinini cyajya gihagarika gusa ikorwa ry’intanga ngabo.

Abo bashakashatsi banzuye bavuga ko uyu muti ushobora gukoreshwa no ku bantu ugatanga uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gufasha abagabo kuringaniza urubyaro uko babyifuza bidasabye kuruhagarika burundu.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka