Hagiye kubakwa ikigo kizigisha kunoza imitangire y’imiti mu karere

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha ubuhanga mu kunoza imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Iki kigo kizubakwa mu Rwanda, cyashyizweho ibuye ry’ifatizo kuri uyu wa 24 Werurwe 2016, muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami ryigisha ibijyanye n’ Ubuzima (Sante Public), aho bateganya ko niryuzura rizajya ryakira abanyeshuri baturutse mu bihugu byose by’Afurika y’Uburasirazuba.

Aha bari bagiye gutangiza ibikorwa byo kubaka icyo kigo cyo gufasha muri serivisi z'imitangire y'imiti mu karere.
Aha bari bagiye gutangiza ibikorwa byo kubaka icyo kigo cyo gufasha muri serivisi z’imitangire y’imiti mu karere.

Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yatangarije Kigali Today ko iki kigo cyubatswe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi ku Banyarwanda biga ubuvuzi, kandi kikazanagirira akamaro gakomeye abaturage b’u Rwanda n’abo mu karere muri rusange.

Yagize ati ”Akenshi wasangaga umuturage wo hasi imiti ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bitinda kumugeraho cyangwa ugasanga biramugeraho byararangije igihe ntacyo bikimumariye”.

Dr Richard Sezibera yakomeje atangaza ko iki kigo kizongerera ubumenyi n’ubuhanga abashinzwe kugeza imiti n’ibikoresho byo kwa muganga ku muturage wo hasi, kugira ngo bizajye bimugeraho vuba, kandi bigifite ubuziranenge, kugira ngo bimugirire akamaro.

Itafari rigaragaza ko iki kigo kigiye gutangira kubakwa mu Rwanda.
Itafari rigaragaza ko iki kigo kigiye gutangira kubakwa mu Rwanda.

Yanatangaje kandi ko kuba iki kigo cyubatswe mu Rwanda, bigaragaza umuvuduko mu iterambere u Rwanda rufite, anasaba Abanyarwanda gukomereza kuri uwo muvuduko kugira ngo iterambere rikomeze gukwira mu bikorwa bitandukanye bifitiye akamaro abaturage ndetse n’akarere muri rusange.

Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangaje ko iki kigo kizatwara asaga miliyoni icumi z’ama euro, ari ingirakamaro ku Rwanda ndetse no mu Karere muri rusange.

Yavuze ko kizafasha mu kuzazamura ireme ry’ubuvuzi mu Karere, kandi kikanatuma imibereho y’abatuye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ikomeza kubungwabungwa.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo gushyiraho itafari ry'ifatizo.
Abayobozi bitabiriye umuhango wo gushyiraho itafari ry’ifatizo.

Yanashimiye cyane abafatanyabikorwa ba Leta ndetse n’abagize uruhare bose mu kugira ngo iki kigo cyubakwe mu Rwanda, anabizeza ubufasha bwose mu mikoranire na Leta kugira ngo iterambere mu buvuzi rikomeze gukura kandi rikwire hose mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka