Avuga ko hari abamara guhugurwa bagahita bava mu bitaro bakoragamo, umuturage yarwara indwara baherewe amahugurwa n’abaganga b’inzobere mu kuyivura akabura abamuvura.

Mu 2014, abagera ku 10 bo mu bitaro bya Gahini, bahawe amahugurwa n’abaganga b’inzobere zo mu Bwongereza ku kubaga mu buryo bugezweho bwo kuvura indwara ya Hernie.
Nyuma y’umwaka umwe bayahawe, muri ibyo bitaro hari hasigaye umuganga umwe uvura iyo ndwara abandi baragiye, nk’uko Dr. Muvunyi abivuga.
Agira ati “Dufite ikibazo cy’abaganga bahindagurika. Araza [umuganga] yamara umwaka umwe akaba yagiye. Hari abahuguwe ubushize, ubu baragiye. Hari hasigaye umuganga umwe wasigaye ariko kubera ko haba hari abarwayi benshi, ntashobora kubavura bose.”

Avuga ko iki kibazo kigira ingaruka ku barwayi kuko hari abarwara ntibabone serivisi z’ubuvuzi ku buryo bibasaba gutegereza inzobere zizava i Burayi kandi bakabaye bavurwa n’abo baganga bahuguwe.
Mu baganga bahuguwe, harimo abavuga ko kuba umuganga yava mu bitaro akajya gukorera ahandi atari ikibazo mu gihe akomereje mu buvuzi. Ngo byaba ikibazo igihe yavuye mu buvuzi cyangwa akava mu Rwanda, nk’uko uwitwa Kombi Gyslain abivuga.

Ati “Byaba ikibazo abaganga bahuguwe baravuye mu buvuzi, cyangwa batakiri mu gihugu, ariko niba bakiri mu Rwanda kandi bavura, icya ngombwa ni ukuvura Abanyarwanda.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini avuga ko kugenda kw’abaganga bahuguwe ari cyo kibazo kibakomereye, ariko bakaba baragerageje no kugifatira ingamba.
Ati “Akenshi ikibajyana baba bashaka amafaranga yisumbuyeho. Iyo abonye umushinga umuha akazi cyangwa agahitamo kwiga aragenda. Gusa tubaha icyizere ko imbere ari heza, kandi bamwe twatangiye kubacumbikira kugira ngo ntibagende.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|