Gucunga neza umutungo bitumye biyuzuriza inyubako ya miliyoni 16FRW

Ikigo nderabuzima cya Kirinda mu Karere ka Karongi cyatashye inyubako nshya kuri uyu wa 04 Mata 2016, cyemeza ko igiye kugifasha kunoza serivisi.

Iyi nyubako ifite agaciro ka miliyoni 16 FRW, izakoreshwa nk’ibiro byo gukorerwamo, naho aho ubuyobozi busanzwe bukorera hakoreshwe mu zindi serivisi zirimo ibyumba byo kurwariramo kuko nta byo bagiraga cyane cyane ibyihariye bizwi nka « Chambre Privé ».

Inyubako yatashywe ifite agaciro ka miliyoni 16FRW.
Inyubako yatashywe ifite agaciro ka miliyoni 16FRW.

Dusabimana Innocent, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, avuga ko aho bakoreraga habangamaga mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati « Nakoreraga mu ka biro gato kandi gasa n’akari hanze y’ikigo ku buryo no kuhagera byari urugendo ku baje bangana nkabura aho ndambika amadosiye, rimwe na rimwe ngahitamo kujya kwakirira abantu mu cyumba dukoreramo inama.»

Akomeza avuga ko umurwaza wifite wabaga ashaka « Chambre Privée » atashoboraga kuyibona kandi bamwe mu barwayi babagana baba bavuye kure, dore ko hariho n’abahivuriza bo mu Karere ka Ruhango..

Niyihaba Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi iki kigo nderabuzima giherereyemo, we avuga ko iyo nyubako ivuye mu bushake kurusha ubushobozi, akaba ari urugero rwiza abandi bakarebeyeho.

Ati «Bazana iki gitekerezo twumvaga bitazapfa kugerwaho, ariko biragaragara ko ubushobozi buba mu mutwe kurusha mu mufuka, amafaranga bagenda bayegeranya none babigezeho, n’abandi rero bagomba gutinyuka.»

Mukantaganda Parfaite, umwe mu bagana iki kigo nderabuzima, avuga ko bashimishijwe no kubona iyi nyubako. Ati «Umuntu yajyaga kwa muganga ariko ugasanga ntaho kwikinga hahari, ushatse kujya mu cyumba cye wenyine ntakibone.»

Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima buvuga ko izi miliyoni 16 zavuye mu micungire myiza y’umutungo, aho buri mwaka bagendaga bagerageza gusagura amwe mu mafaranga bagennye gukoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka