Aba baturage bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ruri hagati ya kilometero10 na 15 bagana ibigo nderabuzima bitandukanye byitwaga ko byegereye aka kagari birimo icya Mugombwa, icy’i Kansi, i Mukindo ndetse n’ik’ i Gikore.
Rukeribuga, umusaza utuye aka kagari agira ati “Ese ugira ngo ntibazaba batuvunnye amaguru wa? Umuntu yajyaga kugera ku ivuriro yashize kubera umunaniro, ariko nitumara kubakirwa iri vuriro bizoroha, umuntu ajye yivuza atahe aruhuke”.

Nyiranziza Valerie, umubyeyi utuye muri aka gace nawe aravuga ko ari igikorwa cyiza bazaba bagezeho kandi kizabafasha, bityo akaba avuga ko igihe bazaba batangiye gukoresha iri vuriro byazaba byiza bahazanye serivisi zose cyane cyane ishinzwe ababyeyi bajya kubyara kuko bari mu bavunika cyane kubera urugendo.
Mu rwego rwo kugira uruhare mu mirimo yo kubaka iri vuriro, abaturage bo mu Kagari ka Mukomacara basijije ikibanza rizubakwamo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa mbere wabaye tariki ya 31/01/2015.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Gilbert Nyirimanzi yongeye kwibutsa abaturage kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bazanabashe gukoresha iri vuriro bagiye kubakirwa, abibutsa ko aribwo buryo bworoshye ku muturage kugira ngo abone ubufasha akeneye ku ivuriro.

Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hesron Hategekimana, asaba abaturage kujya bitabira gahunda zitandukanye bashyirirwaho na Leta kuko ziba zigamije kubazamura.
Aha yagarutse ku bwisungane mu kwivuza, ku kwitabira gukorana n’ibigo by’imari nka SACCO, amakoperative ndetse n’izi zose zibaganisha ku iterambere. Yabasezeranyije kandi ubufatanye n’akarere mu iyubakwa ry’iri vuriro.
Ati “Tuzafatanya kugira ngo buri muturage abashe kubona serivisi yifuza kandi hafi, kandi namwe murasabwa gushyiraho akanyu muri gahunda zitandukanye mushyirirwaho kuko ziba zigamije kubazamura”.
Iyi Poste de santé igiye kubakwa mu kagari ka Mukomacara izubakwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’ingabo z’igihugu (RDF).
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|