Gicumbi:Mu imurikabikorwa ry’akarere ka Gicumbi abaturage bishimiye gupimwa indwara zitandukanye
Mu gikorwa cy’imurikabikorwa kiri gukorwa n’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gicumbi abaturage bishimiye ko bari gupimwa zimwe mu ndwara zitandukanye bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ibitaro bikuru bya Byumba byazanye uburyo bushya bwo gupima indwara zitandukanye ku baturage babishaka.

Uwambajimana Vestine ari na we uri mu bikorwa byo gupima abaturage atangaza ko Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba bwarebye ibikorwa bitandukanye bwakorera abaturage muri iri murikabikorwa bugasanga bagomba gufasha abaturage babapima indwara zitandukanye bityo bakamenya aho ubuzima bwabo buhagaze.
Ibi bitaro bikaba birimo gupima cyane cyane umuduko w’amaraso kugira ngo bufashe abaturage ku menya uko ubuzima bwabo buhagaze mu bijyanye n’umutima.
Muri uko gupima hitabwa cyane ku biro by’umuntu n’indeshyo basanga umuntu afite ibiro bitajyanye n’indeshyo ye agahabwa ubujyanama bw’ibyo yakora kugira ngo yirinde umubyibuho ukabije ushobora kumukururira indwara zirimo iz’umutima n’iy’igisukari (diyabete).
Iyo umuntu bamusanganye indwara y’umutima ahabwa ubufasha bwo kugana kwa muganga kugirango bamuvure.
Ibi bikorwa byo gupima abaturage babikora ku mafaranga 500 y’u Rwanda gusa.
Bamwe mu baturage basuzumwe indwara y’umutima bishimiye iki gikorwa kuko ngo kihuta kandi bagatanga amafaranga make.
Murenzi Romain, nyuma yo kwipimisha uburebure ndetse n’ibiro bye, atangaza ko yahawe inama zizamufasha kugabanya umubyibuho kugira ngo atazarenza urugero rw’ibiro agomba kugira.
Ati “Bambwiye ko mfite ibiro byinshi ugereranyije n’uko ndeshya, basanze mpima metero 1 na cm 76 ariko mfite ibiro 102.”
Muganga yamusobanuriye ko ibiro byiza bijyanye n’uko areshya ari ibiro biri hagati ya 70 na 80 nk’uko akomeza abivuga.
Ku bandi baturage bapimwe, na bo bishimiye iki gikorwa kuko cyabafashije kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze dore ko benshi batari bazi inyungu zo kwipimisha indwara zibasira umutima.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|