Gakenke: Mitiweli yishyura serivisi zo kwa muganga zitari ngombwa

Abacungamari ba mitiweli mu bigo nderabuzima n’ibitaro bo mu Karere ka Gakenke bemeza ko ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli bwishyura serivisi zo kwa muganga zitari ngombwa.

Ibi babitangarije mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku bijyanye no kugenzura inyemezabuguzi (facture) za mitiweli.

Abitabiriye ayo mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima bavuga ko yari ngombwa kuko bacunga amafaranga abarirwa mu mamiliyoni kandi imikorere ya mitiweli mu Karere ikaba yari itandukanye.

Abacungamari b'ibitaro berekwa uko bagenzura inyemezabuguzi. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abacungamari b’ibitaro berekwa uko bagenzura inyemezabuguzi. (Foto: L. Nshimiyimana)

Bishyuraga amafaranga menshi kubera ko bishyuraga serivisi zimwe zo kwa muganga zitari ngombwa. Aha, batanga urugero rw’uko bishyura ibizamini by’abagore batwite n’ibindi kandi bitishyurwa na mitiweli kuko hari umuterankunga ubyishyura.

Kunoza imicungire y’amafaranga ya mitiweli bishyura serivisi ziri ngombwa ngo bifitiye akamaro umuturage watanze mitiweli, amafaranga yatanze azajya amuvuza kugeza umwaka urangiye.

Munyemana Chrysologue, umucungamari wa mitiweli ku Kigo Nderabuzima cya Nemba, agira ati: “Ku munyamuryango wa mitiweli na we abifitemo inyungu ndende, bituma ya mafaranga abasha gucungwa neza ku buryo ya mafaranga abasha gukemura ibiba byamugendeyeho hatabayeho kuba yabasha gushira atabashije gukemura ibyo yayatangiye.”

Abacungamari b'ibigo nderabuzima bungurana ibitekerezo mu matsinda.
Abacungamari b’ibigo nderabuzima bungurana ibitekerezo mu matsinda.

Gahunda ya mitiweli ishimwa n’abaturage ubwabo kuko yakemuye ikibazo cyo kwivuza aho mbere bahoroteraga mu ngo babuze amafaranga yo kujya kwa muganga.

Kubera ibyiza byayo, ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Uburasizuba bishaka no kuzayitangiza iwabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bizamini byabagore batwite uwo muterankunga ubyishyura ninde? Byakabaye byiza mugiye musobanura neza!

Ni ukubera iki mutuelle zigera aho kwishyura ibitari ngombwa kandi zifite aba gestionnaire, comptable nabandi baba bakora iki kuki badakora verification mbere yo kwishyura? Ibyo ntibyumvikana?

Mbemba yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka