Gakenke: Ibitaro bya Gatonde bemerewe na Kagame byatangiye kwakira abarwayi

Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 ku nshuro ya mbere, byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.

Ibi bitaro bijyanye n’igihe bimaze igihe gito byuzuye, bikaba ari ibitaro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yaremereye abaturage.

Ababigana babyakiranye ibyishimo, kuko byatangiye kubaha serivisi. Umwe mu bahivurije bwa mbere witwa Turatimana Francine avuga ko aruhutse urugendo rurenga amasaha ane yakoraga ajya kwivuriza ku bitaro bya Shyira none akaba agiye kujya yivuriza hafi, aho urwo rugendo ruzagabanuka akajya akoresha iminota 30 gusa.

Agira ati: "Ibi bitaro bishya bya Gatonde byatangiye kutwakira biraturuhuye cyane. Kuko twakoraga urugendo ruvunanye tujya kwivuza, umurwayi akagerayo yananiwe bikaba byanamuviramo gupfa kubera kutagerwaho n’ubuvuzi bwihuse. Ibi bitaro Perezida wacu yatwubakiye turabyishimiye cyane, kuko bigiye kudukuriraho izo mbogamizi zose".

Hari undi wagize ati: "Kwivuza byatuberaga ihurizo rikomeye kubera urugendo rurerure. Aho ntuye ni hafi y’ibi bitaro bya Gatonde batwegereje, kubigeraho ntibizajya birenza iminota 20. Urumva ko ni mike cyane. Bizaturinda kurembera mu rugo kwabagaho".

Ibitaro bya Gatonde byubatswe mu Kagari ka Gahinga, Umurenge wa Mugunga, bikazajya byakira ababigana baba abaturuka mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke ari yo Mugunga, Rusasa, Janja, na Busengo. Uretse abahaturuka, ibi bitaro bizajya byakira n’abaturuka mu mirenge ibyegereye yo mu Karere ka Nyabihu.

Byuzuye mu mwaka wa 2020, bitwaye Miliyari ebyiri na Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda. Bitangiranye abakozi 58, barimo Abaganga b’Abadogiteri bane, abaforomo n’ababyaza 32.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abaganga kurangwa na serivisi inoze, gukorera hamwe baramira ubuzima bw’ababagana no kurangwa n’ubufatanye bugamije gutuma umurimo urushaho kunoga. Mu bindi yabasabye ni ukubungabunga ibikoresho mu rwego rwo kwirinda icyuho mu buvuzi bunoze.

Guverineri Nyirarugero yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibyo bitaro bifite ubushobozi bwo kubavura mu buryo bugezweho.

Yagize ati: “Ibi bitaro bigezweho kandi bifite ubushobozi bwo kuvura mu buryo bwimbitse. Niyo mpamvu dusaba abaturage kubigana, ntibongere kurembera mu rugo cyangwa ngo bivuze magendu kandi amahirwe nk’aya aborohereza kwirinda indwara no kuzivuza hakiri kare abegerejwe hafi”.

Abaganga bo yabasabye kurangwa n’umurimo unoze “Mwite ku baje babagana kandi mubahe serivisi nziza. Kuko nibwo muzaba muramiye ubuzima bwabo nk’abantu mubifite mu nshingano. Ikindi ni uko ibikoresho bituma akazi ko kuvura kagenda neza, na byo mugomba kubirinda kwangirika, hato bitavaho bizana icyuho mu buvuzi butangiye gutangirwa muri ibi bitaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pardon; nshuti munyamakuru jya witondera ibyo wanditse mbere yo kubisohora kuvuga HE PREZIDA KAGAME CY WA REPUBLIQUE Y’URWANDA byakunanije iki koko? ko nziga ko wize neza itangazamukuru wagirango

Ni umuhungu wo mubiryogo cy kimironko witwa atyo! uziko n’umwana warangije primaire atakora iryo kosa!attention rero utazikurulira. naho inkuru ntacyo yali itwaye kuko invugo yabaye ingiro Merçis.

Ndakaza laurent yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka