FARG irahamagara abatewe uburwayi na Jenoside bose ngo ibavuze

Umuyobozi w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside (FARG) ku rwego rw’igihugu arasaba abafite uburwayi batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bose gutinyuka bakagana FARG kuko yiteguye kubavuza.

Ruberangeyo Theophile uyobora FARG yabwiye Kigali Today ko FARG ivuza uwarokotse Jenoside wese indwara yaba yaratewe na Jenoside cyangwa ingaruka zayo, ariko ngo haracyari bamwe batewe indwara zikomeye bataratinyuka kugaragariza abaganga.

Aba ngo barimo nk’abafashwe ku ngufu, abangijwe imyanya ndangagitsina n’abakomerekejwe mu buryo bunyuranye. Uyu muyobozi wa FARG ariko aravuga ko aho kubana ubwo burwayi, aba barokotse bakwiye gushaka abaganga bisanzuraho kandi bakaba bazavurwa mu ibanga n’icyubahiro.

Bwana Ruberangeyo ati « Hariho abarokotse Jenoside bamwe bataratugeraho ngo dukurikirane uburwayi bwabo kuko bumva bubateye isoni cyangwa bumva batazi uko babuvuga. Nyamara kubugumana bakabana nabwo nicyo kibazo gikomeye kuruta gutinyuka bakagana abaganga kuko abashobora kuvurwa bose tuzabavuza aho ariho hose. »

Umuyobozi wa gahunda muri FARG, Rutayisire Vedaste aravuga ko ubu FARG yagiranye amasezerano n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda kuko byagaragaje ubushobozi, ibikoresho n’ubwinyagamburiro bukomeye bwo kuba bafite inzobere zikomeye kandi bashobora no gusanga abarwayi aho bari hose mu gihugu.

Uyu muyobozi yavuze ko ubu habaruwe abarokotse Jenoside 18671 bafite uburwayi bwihariye, bakaba baratangiye kuvurwa n’abaganga b’abasirikare hirya no hino mu gihugu. Rutayisire yemeje ko aba baganga b’abasirikare aribo ba mbere baboneka mu Rwanda b’inzobere ku kuvura inkovu no gufasha abahungabanye.

Aba bayobozi bakuru ba FARG ariko barasaba abarokotse Jenoside bafite uburwayi ubwo aribwo bwose kutabwihanganira ngo babane nabwo kuko bazavuzwa uko bikwiye, ndetse abakeneye kuvurirwa no hanze y’igihugu ngo nta kizabuza ko bavurirwayo igihe inzobere z’abaganga zizemeza ko nta nzobere zo kubavurira mu Rwanda zihari.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza, twifuzaga gusaba ubuyobozi bwa FARG ko bwamenyesha abakeneye ibyemezo bibahesha uburenganzi bwo kujya kwiga mumashuri atandukanye ko bashyira ahagaragara igihe bazatangira kwakira documents zisaba.

Aho usanga abantu birirwa munzira bajya ku Karere kwiyandikisha kandi batarabimenyeshejwe, tukaba tutazi nimba aribihuhu cg haraho bakuye amakuru.

SIBOMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka