Dr Muhairwe arasaba iperereza ryimbitse ku byabaye kuri Murekatete Zawadi

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba, Dr Muhairwe Fred, arasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byakorewe umugore witwa Murekatete Zawadi uvuga ko yagiriwe nabi n’abaganga bo mu bitaro bikuru bya Byumba ubwo bamubyazaga bakamusigamo ipamba, seringe n’uturindantoki (gants).

Nubwo ikibazo cya Zawadi cyamekanye vuba aha, umurwaza we avuga ko gishobora kuba cyaratangiye muri 2008 ubwo Zawadi yajyaga kubyarira mu bitaro bikuru bya Byumba.

Mu kiganiro yagiranye na kigalitoday.com tariki 10/01/2012, Dr Muhairwe yatangaje ko akimara kumva inkuru ya Zawadi yahise yihutira kugera ku bitaro bya CHUK aho icyo kibazo cyagaragariye kureba koko niba ibyo bintu aribyo maze Dr Aime Rurangwa wo ku ivuriro rya CHUK wabaze uyu mugore amwemerera ko ari byo ibyo bintu babikuye mu gitsina cya Murekatete Zawadi.

Dr Muhairwe avuga ko Dr Aime Rurangwa yamubwiye ko banyujije Zawadi mu cyuma kireba munda (Ecographie) maze bakabonamo ikibyimba bagafata ikemezo cyo kumubaga. Nyuma yo kumubaga bamujyanye mu cyumba cy’abarwayi. Ubwo abaforomo bageraga aho arwariye Zawadi yabwiye umuforomo ko yumva uburibwe mu gitsina maze umuforomo akozemo akuramo seringe ihambiriyeho udupfuko n’uturindantoki (gants).

Ubwo Dr Fred Muhairwe yabazwaga na kigalitoday.com nk’inzobere mubyerekeye kuvura indwara z’abagore niba bishoboka ko umuntu ashobora kumarana biriya bintu mu gitsina imyaka igera muri itatu nk’uko bivugwa ko yabishyizwemo akimara kubyara mu mwaka wa 2008 avuga ko bidashoboka kuko mu gitsina cy’umugore horohera cyane kandi seringe ari ikintu gikomeye cyane ndetse n’uturinda ntoki(gants) ko dukoze muri Parasitike kutumarana icyo gihe cyose bidashoboka keretse niba yarabibanye aticara cyangwa ngo agende kuko biri mugitsina ntabwo yabasha gutambuka cyangwa ngo yicare bimurimo kuko ari ibintu byamutera ububabare bukabije mu myanya myibarukiro ye kandi nta kuntu byajyamo ngo bibure kumukomeretsa.

Dr Muhairwe Fred umuyobozi w'ibitaro bikuru bya Byumba
Dr Muhairwe Fred umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba

Ikindi yatangaje avuga ko iyo umurwayi w’umugore aje abagana avuga ko arwaye munda akenshi bakunze kumusuzuma neza ndetse bakareba no mu gitsina cye kuko imyanya myibarukiro y’umugore igira aho ihurira no munda.
Avuga ko ibyo bintu babimusanzemo ariko birimo urujijo rukomeye kuba igihe cyose abaganga bamuvuye batarijyeze bagerageza kugenzura mu myanya ndangagitsina cyangwa nawe avuge ko ahafite ikibazo nk’uko yabibwiye umuforomo waje kumukurikirana nyuma yo kubagwa ko yumva ababara mo.

Ikindi yongeraho ni ukuba byarageze aho bimutera infections yageze mu murerantanga (trompe), we nka Dr asanga yari kubanza kuribwa mu gitsina kuko ariho ibyo bintu byari biri noneho nyuma bikaba byakomeza kwangiza indi myanya yo munda biturutse mu kwangirika kw’imyanya ndangagitsina ye nk’uko bigaragara ko iyo mirerantanga yangiritse biturutse kuri ibyo bintu byari mu gitsina cye.

Kubijyanye no kuvuga ko yagiye kunyara akanyara ipamba Dr Muhairwe Fred avuga ko ipamba iyo rigeze mu gisebe rifatamo bityo akaba atumva ukuntu ipamba yarinyaye kandi aho inkari zica hatandukanye n’aho basanze ibyo bintu kuko babisanze munda ibyara atari aho inkari zinyura kandi akenge gacamo inkari ni gato cyane ku buryo atanyara ngo inkari zizane n’ipamba keretse iryo pamba bararishyize mu ruhago rw’inkari kandi ibyo muganga yerekana byavuye mu gitsina cye ni seringe ihambiriyeho udupfuko n’uturindantoki (gants).

Ibyo umurwaza wa Murekatete Zawadi atangaza

Nyirandabaruta, umurwaza wa Murekatete Zawadi, avuga ko uyu mugore yabyaye ku ya 01/04/2008 mu bitaro bya Byumba bamubaze. Nyuma yo kubyazwa yagarutse hamwe n’abandi ararwara ariko abo baganga basaba umurwaza we kutamunyeganyeza cyagwa kumujyana hanze nabo barabikurikiza.

Hashize iminsi mike, nk’uko Nyirandabaruta yakomeje abibwira kigalitoday.com, Murekatete baramusezereye bamusaba kuzajya yivuriza ku kigo nderabuzima cyo mu Nkambi, arataha agezeyo ataramara iminsi itatu arongera araremba bamusubiza ku bitaro bikuru bya Byumba.

Bamugejeje aho ku bitaro bya Byumba baramuvuye ariko nyuma baza kumwirukana banabwira umurwaza we ko namugarura batazamwakira, ni uko arataha ageze ku kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Kageyo mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo, dore ko ariho abarizwa, nabo bamubwira ko batamushobora, birakomera abura aho yajya.

Nyuma yaje kujya kwihagarika abona haje ipamba, abibwira umurwaza we, na we abibwira muganga birabayobera, babura icyo bakora, bamufata nk’umusazi birakomeza, arongera araremba, bamusubijeyo bahageze abaganga ntibamwakiriye na we arataha ngo najye gupfira mu rugo, bagezeyo akomeza kuremba bamuha transfert yo kujya muri CHUK.

Uko CHUK ibitangaza

Dr Nyundo Martin, ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya CHUK, avuga ko tariki 04/01/2012 ari bwo banyujije uyu mugore mu cyuma basanga agomba kubagwa, ni uko bamusangamo infection yageze mu murerantanga (trompe), bituma bakuramo umurerantanga umwe wari urwaye, asigarana undi umwe muzima.

Nk’uko Dr Nyundo akomeza abivuga, nyuma yo kumubaga uyu mubyeyi yaje kubwira umuforomo wari urimo gusuzuma abarwayi ko yumva ababara mu gitsina maze bamusuzumye basanga afite n’ikindi kibazo mu myanya ndangagitsina ye. Uwo muforomo yamusabye ko yarebamo maze akozemo yumva harimo ibintu nibwo ageragaje kubikuramo asanga ni uturindantoki (gants) na seringe y’urushinge ihambiriyeho siparadara.

Ibyo abaganga bo muri CHUK bakuye muri Zawadi.
Ibyo abaganga bo muri CHUK bakuye muri Zawadi.

Dr Nyundo avuga ko byabatunguye ukuntu ibyo bikoresho byageze muri uwo mubyeyi, akabibana icyo gihe cyose kuko imyaka itatu ari myinshi cyane abigendana mu gitsina cye.

Asanga ibi bintu atabona uko abisobanura kuko byakabaye byaramugizeho ingaruka nini cyane kuko muri ibyo bikoresho bamukuyemo harimo n’ibikomeretsa ndetse n’ibya parasitike.

Kuba yarabifite mu gitsina cye asanga ariyo ntandaro yo kurwara no munda kuko byangije no mu myanya ndangagitsina ye ahubwo ntabona impamvu atabanje kuvuga ko ababara mu gitsina akabivuga nyuma yo kubagwa.

Dr Nyundo Martin ukurikiranira hafi uyu murwayi avuga ko hari icyizere ko azakira neza ndetse akaba yazongera akabyara, dore ko Murekatete yari afite umwana umwe ubwo yahuraga n’izo ngorane.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iri nihohoterwa rikabije pe

Chantal bukumi yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ndasaba kő uyumuganga wakozibi yabiryozwa byintangarugero turasaba reta yu Rwanda ko yakurikirana ibyakorewe Zawadi murekatete biteyisoni mugihugu cyu Rwanda

Chantal bukumi yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka