Burera: Umushinga Partners In Health wahaye “Ambulance” nshya ibitaro bya Butaro
Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima wahaye imbangukiragutabara (Ambulance) nshya ibitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, kugira ngo ijye ibafasha mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse no gutabara imbabare byihuse.
Iyi “Ambulance” yo mu bwoko bwa “Land Cruiser” irimo igitanda cyabugenewe kiryamaho indembe, intebe yicaraho abaganga, icyuma kizana umwuka mwiza (Climatiseur) ndetse n’icyuma kimeze nk’akabati kabugenewe gishyirwamo imiti abaganga bavurisha umurwayi mu gihe bamujyanye kwa muganga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20/09/2013, nibwo Kamanzi Emmanuel, umuyobozi ucyuye igihe wa Partners In Health (PIH), yashyikirije iyi “Ambulance” ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo buyishyikiriza ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro.
Kamanzi yavuze ko iyo “Ambulance” ari impano umushinga PIH wahaye ibitaro bya Butaro ndetse n’abaturage bo mu karere ka Burera muri rusange. Asaba ubuyobozi bw’ibyo bitaro kuyifata neza kandi igakoreshwa mu kazi ko gutabara indembe.

Yagize ati: “Iriya Ambulance ije yunganira ibikorwa by’ubuvuzi bihari kandi ikaba iri mu cyerekezo cya leta y’u Rwanda kijyanye no guteza imbere ubuzima bw’abaturage barushaho kubungabunga ubuzima bwabo.”
Jean Francois Regis Habimana uhagarariye umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, yavuze ko iyo “Ambulance” ije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbangukiragutabara bari bafite.

Ibitaro bya Butaro bisanzwe bifite “Ambulance” zirindwi zirimo imwe gusa nshyashya. Ngo hari igihe bagiraga abarwayi b’indembe cyane bisaba kubajyana i Kigali. Ngo iyo “Ambulance” nshyashya iyo yajyaga i Kigali ku bitaro hasigaraga icyuho.
Iyo bahawe izunganira izo zindi maze abarwayi bagezwe kwa muganga byihuse, ngo ku buryo imirimo yakorwaga izikuba kabiri; nk’uko Habimana abihamya.

Ati: “Ambulance zirindwi zari zisanzwe zihari twagerageje kuzisaranganya mu bigo nderabuzima kuburyo usanga nk’izihagaze aha usanga ari eshatu…ubungubu imbangukiragutabara yari ihari imwe iramutse igiye i Kigali ahangaha hasigaraga icyuho.
Ariko ubungubu hazaba hari indi “Ambulance” yujuje ibyangombwa byose yo kuba nanone yakongera gutwara undi muntu ufite ikibazo nk’icya wa wundi tumaze kujyana i Kigali…turishimye cyane. Baje kudufasha ahantu twari dukeneye.”
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ashima PIH ku bikorwa byiza idahwema kugeza ku banyaburera birimo uburezi, gufasha abaturage kujya muri Mitiweri, guca nyakatsi, kwita ku batishoboye muri rusange n’ibindi.
Yongera ho ko yizeza ubufatanye mu rwego rwo gutuma abanyaburera barushaho kugira imibereho n’ubuzima byiza, bivuza kandi byihuse. Bityo abanyaburera bazarushaho gukora biteza imbere.
Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima watangiye gukorera mu karere ka Burera mu mwaka wa 2008. Uwo mushinga, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, wubatse ibitaro bya Butaro by’intangarugero mu Rwanda.
Ibyo bitaro bifasha abanyaburera cyane ndetse n’abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Mbere y’uko uwo mushinga uhagera nta bitaro abanyaburera bagiraga. Bari bafite ibigonderabuzima birindwi gusa none ubu hari ibigo nderabuzima 17.
Kuri ubu uwayoboraga PIH mu karere ka Burera, ariwe Kamanzi Emmanuel, acyuye igihe. Agiye gukomereza akazi muri PIH muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Asimbuwe na Rwigema Gilbert.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza ikibazo nuko agahimbaza musyi PIH yahaga abakozi bibitaro kakuweho birababaje rwose