Burera: Ikigo nderabuzima cya Gatebe gifite imbogamizi nyinshi zibangamiye imitangire ya serivisi

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzika cya Gatebe kiri mu murenge wa Gatebe, mu karere ka Burera, butangaza ko gifite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije n’abaganga bake, ndetse n’amazi meza n’amashanyarazi nabyo bitarahagera.

Kubera ko aribwo kigitangira guha serivizi z’ubuvuzi abaturage, ubuyobozi bwacyo buvuga ko hari ibikoresho bimwe na bimwe badafite bigatuma hari serivisi z’ubuvuzi kidatanga, hakiyongera ho n’umubare w’abaforomo bake kuko gifite bane gusa.

Ikindi kandi ngo nta mudasobwa bafite kandi bakeneye nibura eshatu kugira ngo akazi kagende neza.

Ikigo nderabuzima cya Gatebe kiracyafite imbogamizi z'ibikoresho bike n'abakozi bake.
Ikigo nderabuzima cya Gatebe kiracyafite imbogamizi z’ibikoresho bike n’abakozi bake.

Ngo kugira ngo batangirane ingufu baha serivisi zinoze abaturage barenga ibihumbi 16 bagomba kuhivuriza, ngo ni ngombwa ko ibyo bikoresho biboneka kandi n’abaganga bakongerwa bidatinze; nk’uko Nzavuga Aimable, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Getebe, abivuga.

Agira ati “haracyari ibikoresho tutari twabona kandi dukeneye: harimo biriya byuma bitunganya ibikoresho tuba twakoresheje (sterilizers), harimo uburyo bw’inyoroshyangendo, iki kigo uko ukibona gutya nta buryo bwa “deplacement” na bumwe gifite. Harimo na mudasobwa (computer), dukeneye abakozi ku buryo dutangiza serivisi zose. Icyo cy’abakozi kirihutirwa, n’icyo cy’ibyo bikoresho bikeya tukibura”.

Usibye ibyo bibazo, ku kigo nderabuzima cya Gatebe bifashisha amazi y’imvura bareka mu bigega kuko nta mazi meza ahagera, bakanitabaza moteri (generator) kuko nta muriro w’amashanyarazi urahagera.

Nzavuga asaba ko hakongerwa abakozi n'ibikoresho mu gihe cya vuba kugira ngo batange serivisi zose ibigo nderabuzima byemerewe gutanga.
Nzavuga asaba ko hakongerwa abakozi n’ibikoresho mu gihe cya vuba kugira ngo batange serivisi zose ibigo nderabuzima byemerewe gutanga.

Gusa ariko hari bimwe mu bikoresho Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yahaye ikigo nderabuzima cya Gatebe, birimo ibitanda 30 by’abarwayi n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bitandukanye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ibikoresho bikibura ndetse n’ibindi bibazo icyo kigo nderabuzima kigifite bizakemurwa bidatinze, nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abihamya.

“Ibigega bifata amazi ni byinshi. Twateganyaga ko amazi atari yahagera (ku kigo nderabuzima) kugira ngo hatazabura amazi. Ubu rero ni igihe cy’imvura ariko impeshyi izajya kugera amazi twayahagejeje”, Sembagare.

Akomeza agira ati “Moteri ubu niyo iri kumurika. EWSA bambwiye ko bari gushaka imodoka yo kuzana amapoto. Urabona umuyoboro w’amashanyarazi uri hariya hepfo kandi twamaze kwishyura. Twatanze Miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 birenga (by’amafaranga y’u Rwanda). Turashimira Minisiteri y’ubuzima yanyijeje ko baratwoherereza abandi baforomo…yambwiye (ko hazaza) bane”.

Nta mazi aragera mu kigo nderabuzima cya Gatebe.
Nta mazi aragera mu kigo nderabuzima cya Gatebe.

Abaturage bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko kuba begerejwe ivuriro bigiye kubafasha mu buzima bwabo ngo kuko mbere bajyaga kwivuriza mu mirenge baturanye ya Kivuye na Bungwe, ahantu bahamya ko hari kure kuko bageraga ku ivuriro rya hafi bakoresheje igihe kigera ku isaha bagenda n’amaguru.

Ngo ibyo byatumaga hari bamwe batajya ku kigo nderabuzima bakivuza magendu, ababyeyi babaga bagiye kubyara byabagoraga kuko hari igihe babyariraga mu nzira.

Icyo kigo nderabuzima cyatashwe ku mugaragaro tariki ya 25/10/2014, giherereye ahantu h’icyaro ku musozi utumburutse. Ukikibona wagira ngo n’ibitaro ugendeye ku nyubako nziza nini zikigize.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka