Bugesera: Abagore 247 bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda muri 2009

Mu nama y’umunsi umwe igamije gusuzuma uko umubyeyi wahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda yakwitabwaho, byagaragaye ko abagore 247 bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda mu karere ka Bugesera.

Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’umuryango ushinzwe kugabanya imfu z’ababyeyi babyara (VSI) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barifuza ko aburyo bwo kwita ku mubyeyi wakuyemo inda no kumuvura bwagezwa mu nzego zo hasi; nk’uko bitangazwa na Dushimeyezu Evangéline, umuhuzabikorwa w’umuryango VSI.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 bwagaragaje ko ku isi yose abagore bagera ku bihumbi 22 bakuyemo inda, muri bo 99% ni abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ababyeyi bakoreshwa imyitozo mu mahugurwa.
Ababyeyi bakoreshwa imyitozo mu mahugurwa.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2009 abagore basaga ibihumbi 25 bagaragaweho n’ikibazo cyo gukuramo inda, ariko abagera ku 5000 muri bo ntibavuwe neza cyangwa bagizweho n’ingaruka nyuma yo kuvurwa. Mu karere ka Bugesera ubwaho hagaragaye abagore 247 bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda.

Mbere hakoreshwaga uburyo bwo gukura mu nda y’umugore ibisigazwa by’inda hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, ibyo bita curettage ariko impuguke mu buvuzi ziza kwerekanye ko ubwo buryo na bwo bugira ingaruka zikomeye ku mubyeyi nko kubura urubyaro ku wabikorewe.

Ikindi nuko byari bigoye kuko byakorwaga n’umuganga w’inzobere mu kubyaza kandi akaba ataboneka mu bigo nderabuzima. Kuri ubu hasigaye hatangwa umuti ufasha umubyeyi kandi akaba yawuhabwa hatagombye inzobere.

Ubu hazajya hatangwa imiti yitwa misoprostol kandi n’abajyanama b’ubuzima bashobora kuba bayitanga.

Bungukiye byinshi muri iyo nama.
Bungukiye byinshi muri iyo nama.

Muri iyo nama hatumijwemo abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, ndetse n’abakuriye ibigo nderabuzima, ngo babanze bumve inshingano zabo mu bufasha bwahabwa umubeyi nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Narumanzi Leonile, abivuga.

Ati “ ibi bizatuma umubyeyi wagize ikibazo afashwa hakiri kare, kuko ubu hagiye guhugurwa abajyana b’ubuzima bane muri buri mudugudu ndetse dusobanurire n’abaturage ko igihe cyose agize ikibazo agomba kwegera umujyanama w’ubuzima”.

Muri rusange abitabiriye iyo nama bibukijwe inshingano zabo zo gukangurira abagore batwite kwipimisha inda uko bikwiye mu gihe batwite, dore ko kumenya ibibazo bijyanye n’inda bishobora guha ababyeyi amahirwe yo kubyara abana bazima.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka