Birashoboka ko umuntu azajya yishingira ababyeyi be mu buvuzi

Komisiyo y’abadepite ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside irimo kwiga umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’imitunganyirize y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda, tariki 10/01/2012, basuye ibitaro bya Nyagatare baganira n’abakozi ba servisi z’ubuzima mu karere ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bagamije gukusanya ibitekerezo bizabafasha gukora iryo tegeko.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Mukayisenga Francoise, yavuze ko barimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu bakusanya ibitekerezo bizaba bikubiye muri iri tegeko no kureba uko ubwisungane buhagaze mu gihugu kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho kuba nziza.

Mu mushinga w’iri tegeko barimo kureba uko basubiza icyifuzo cy’abishingana cyo kuba bakwemererwa kongera ababyeyi babo ku ikarita y’abo bashobora kuvuza. Mu bitekerezo byatanzwe bamwe bibazaga ko bitatera akajagari hakurikijwe imiterere y’umuryango nyarwanda aho nk’umugabo yaba asabwa gushingana ababyeyi be ndetse nab’umufasha we.

Abari muri icyo kiganiro basanze nta kibazo gikomeye byatera dore ko n’ubundi abantu bakuze batagishoboye gukora bagombye kujya mu nshingano za Leta. Dr Benon Rukunda yagize ati “ubundi i Burayi iyo umuntu ageze mu zabukuru Leta imwitaho, niba iwacu rero itabishoboye yagombye kwemerera abana be kuba bamwongera mu mubare w’abo bishingira mu kwivuza.”

Yagize ati “Umuntu aba yarakoreye Leta ku buryo bufatika akiri muto. Ntibikwiye rero ko imutererana iyo ageze mu zabukuru ngo bigere n’aho itemerera umuntu kuba yamwongera ku ikarita y’ubwishingizi.”

Abagize inzego za servisi z’ubuzima mu Karere ka Nyagatare banasobanuriye abadepite ko iki kibazo gikomeye ku bafite ubwishingizi muri RAMA kuko muru mitiweli umuntu ashobora kwishyurira umubyeyi ubwishingizi ariko muri RAMA ho ntibishoboka.

Visi Perezida wa Komisiyo y’abadepite ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, Mukayisenga Francoise, yavuze ko bimaze kugaragara ko kuva aho Abanyarwanda batangiriye kwitabira ubwishingizi mu kwivuza umubare w’abivuza wiyongereye nyamara ariko serivisi ntizihinduke cyane bitewe n’ubushobozi.

Abadepite bagize Komisiyo irimo kwiga iri tegeko bavuze ko bagiye gukomeza gukusanya ibitekerezo bakazabinononsora kandi ngo bafite icyizere ko itegeko rizemera ko umuntu yashingana umubyeyi we kandi ko basanga nta kibazo bizatera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka