Aba baganga bavuga ko baheruka kubona umushahara w’ukwezi kwa kabiri, ku buryo ukwa kane kurangiye nta yandi mafaranga y’umushahara barabona kandi bakora.

Umwe mu baforomo batifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today avuga ko kuba batarahembwa kandi ubuzima bwabo bushingiye ku mushahara bri kubagiraho ingaruka.
Agira ati “Icya mbere nta kandi kazi bamwe tugira uretse umushahara dukorera, duhaha mu mushahara twabonye, abenshi nta mazu tugira urumva tuba tugomba kuba mu nzu z’abandi kandi tukishyura.
Ikindi abantu benshi turimo inguzanyo kuri banki twibaza ibyo bihombo barimo kudutera byo kwishyura banki n’abana bagiye kwiga tutarahembwa ibyo byose n’ibibazo biduhangayikishije.”
Undi na we avuga ko byatumye asigaye yikopesha ibyo gutekera abana, bikikubitiraho ko n’abana babuze amafaranga yo kwishyura ku ishuri.

Ati “Ntabwo ndi umuhinzi, aho mpinga ni mu bitaro bya Nemba umusaruro nkuramo n’umushahara bampereza.
Ubu urajya kwikopesha nk’umuceri bakakubwira ngo banza uzane nay’ukwezi gushize, y’ishuri abana bagiye kw’ishuri barimo baduhamagara kwishyura amafaranga y’iki gihembwe ntaraboneka.”
Abaganga banavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanyijwe muburyo bavuga ko batazi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba Dr. Habimana Jean Baptista, avuga ko ikibazo cy’abakozi batarahembwa imishahara y’ukwezi kwa gatatu n’ukwa kane kigiye gucemuka, kuko kutabahemba byari byatewe na mitiweli itarabishyuye neza.
Ati “Imishahara twatinze kuyibona ariko ay’ukwezi kwa gatatu kuwa kabiri bazaba bayabonye nukwa kane turabahemba muri iki cyumweru ariko bikaba byaratewe n’imyenda dufitiwe na mituweri.”
Dr. Habimana avuga ko igabanuka ry’agahimbazamutsi bariganirijeho abakozi byatewe n’uko Minisiteri y’Ubuzima yayagabanyije guhera muri 2015 akava kuri miliyoni 20Frw babonaga ku gihembwe akagera kuri miriyoni 7Frw.
Kuva amafaranga y’agahimbazamutsi yagabanuka ibitaro bya Nemba bimaze kubura abaganga barindwi n’abaforomo barenga bane, bose bagenda bavuga ko batishimiye iryo gabanuka.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
NGO HAMAZE KUGENDA 7 N’ABAFOROMO BANE!!!!??? DORE ABANDI 5 BANDITSE MISE EN DISPONIBILITE NGO BIGENDERE KUKO NABO BABONYE AKAZI AHANDI BAHEMBA NEZA KANDI KU GIHE. Kigalitoday muri inyamibwa ndabashimiye kuko murakurikirana cyane. Ese nk’ubu ibihano za Banki zaduhaye kubera kutishyirira ku gihe ubu bazazishyura. Ahubwo urabura Ticket yo kujya ku kazi bakakwandikira ngo wasibye cyangwa ngo wakerewe batabanje kureba impamvu. Nemba twarakubiswe kbs.