Ubuyobozi bwasabye ababishinzwe gukusanya ubwisungane mu kwivuza hakiri kare, kugira ngo batazongera kuba abanyuma, mu nama ubuyobozi bwagiranye n’ababishinzwe kuri uyu wa kane tariki 5 Gicurasi 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie, yavuze ko kwifashisha ibimina ari bwo buryo bugiye gushyirwamo imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane ariko asaba abatanga serivisi z’ubuzima kuzivugurura.
Yagize ati “Ntitwifuza kugira umwanya nkuwo twagize 2015-2016, turashaka kuzaza mu myanya myiza kandi kugira tubigereho abaturage bashishikarizwa gutanga ubwisungane hakiri kare binyuze mu bimina.
Twasabye n’abakora muri serivisi z’ubuzima hamwe n’abakira ubwisungane mu kwivuza gutanga serivisi nziza zidaca intege abaturage.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, Maj Dr Kanyankore William, avuga ko gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza bigomba gukora mu mubyo bubiri, harimo gukora ubukangurambaga binyuze mu nzego zibanze no gutanga serivisi nziza zituma abaturage bumva ko amafaranga abagirira akamaro.
Kubirebana na serivisi z’ubuzima zitungwa agatoki kutanogera abazigana bigatuma batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, Dr Kanyankore avuga ko bagerageza gutanga serivisi nziza kandi ibitaro bya Rubavu byatanze servisi zifite agaciro ka miliyoni 20Frw ku bantu baganye ibitaro badafite ibwishingizi.
Ati “Sinzi niba hari abatanga serivisi mbi kubabagana kuko baba banyuranya n’umwuga bakora, naho kuba abaturage badatanga ubwisungane bitugiraho ingaruka. Twatanze serivisi n’imiti bifite agaciro ka miliyoni 20 kubatugannye badafite ubwishingizi, kandi ntitwabasubiza inyuma.”
Ibitaro bya Rubavu bivuga ko bifitiwe umwenda wa miliyoni 420Frw na serivisi z’ubwisungane mu kwivuza kuva 2012 kugera muri2014 kandi byagize ingaruka mu kugura imiti.
Naho Ikigo cy’igihugu cy’ubwizigame n’ubwishingizi (RSSB) cyafashe mu nshingano zayo ubwisungane mu kwivuza, avuga ko bakorana neza nubwo hashize igihe batishyurwa, kubera umukozi umwe bituma bamara amezi atanu batarishyurwa.
Ohereza igitekerezo
|
MUYOBOZI WACU RWOSE NTABWO TUZONGERA GUSEBA BURI WESE AKANGURE MUGENZI WE