Kwivuza ngo ni kimwe mu bintu byagoraga bamwe mu batuye muri uwo murenge bitewe n’uko bakoraga ingendo ndende kugira ngo bagere ku bigo nderabuzima bivurizaho.
Bamwe ngo bakoraga urugendo rw’ibirometero bitari munsi ya 30 kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima cya Rwamagana, abandi bakajya mu Karere ka Kayonza ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Gahini kandi na bwo ngo ntibiba byoroshye.
Habimana Ildephonse ati “Twajyaga kwivuriza i Gahini. Nk’umudamu yafatwa n’inda tukamuheka mu ngobyi twagera ku Kiyaga cya Muhazi tukamushyira mu bwato twagera hakurya tukongera kumuheka. Kujyayo ni nk’amasaha atatu, hari uwageragayo yazahaye ugasanga n’izo ngendo zibifitemo uruhare.”
Mukarutesi Esther we avuga ko “umurwayi ubasha gusindagira ashaka umuntu umuherekeza ku buryo agera i Rwamagana n’indwara yakuze, utabishoboye bakamuheka mu ngobyi.”
Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Ntebe muri uwo murenge hari kubakwa ivuriro, inyubako rizakorerwamo ikaba irimo gukorwaho imirimo yanyuma.
Abatuye muri uwo mudugudu na bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhazi muri rusange babona iryo vuriro nk’igisubizo kuko baryitezeho kubaruhura izo ngendo bakoraga kugira ngo bagere aho bivuriza.
Mukarutesi ati “Ivuriro ni igisubizo kuko udafite amagara mazima ntacyo wageraho ari na yo mpamvu dushimira Perezida wa Repubulika waritwubakiye.
Ibaze kugira ngo umubyeyi utabashije kugera kwa muganga yirirwe ategereje kubyara atazi uko biribugende, yagira Imana akabyara. Byabaga ari nk’ubuntu bw’Imana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, avuga ko iryo vuriro ari kimwe mu bikorwa by’iterambere biteganyijwe kwegerezwa abaturage b’uwo murenge, akabizeza ko n’ibindi bikorwa bizakomeza kubageraho mu minsi iri imbere.
Nubwo bamwe mu batuye mu Murenge wa Muhazi bavuga ko bakivuriza kure ngo bashima Leta yashyizeho gahunda y’abajyanama b’ubuzima, bitewe n’uko bafasha abaturage kugera kwa muganga cyane cyane abagore batwite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|