Abiyita abavuzi gakondo atari bo barahagurukiwe

Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) rirazenguruka mu turere twose tugize Intara y’Uburengerazuba mu rwego rwo kubaha ibyangombwa biranga abavuzi gakondo bemewe n’iryo huriro.

Kugira ngo ahabwe icyemezo, umuvuzi gakondo asabwa gutanga amafaranga ibihumbi 12. Mu gihe bahabwa ibyemezo kandi baboneraho bakanaganira hagamijwe kurushaho kunoza umurimo bakora wo kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Nyuma yo kubarura abavuzi gakondo bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi, ku wa kabiri tariki 21/08/2012, icyo gikorwa cyakomereje no mu karere ka Rutsiro.

Twambazimana Dieudonné, umujyanama mu ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda uhagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko umuvuzi gakondo utazaba afite icyangombwa atazemererwa kuvura kuko azaba atemewe.

Ati «Ababikora batabifitiye icyangombwa ntibemewe baba bari kwangiza ubuzima bw’abaturage».

Twambazimana avuga ko abashaka ibyangombwa by’abavuzi gakondo bose atari ko babihabwa kuko hari abavura mu buryo buhabanye n’amabwiriza agenga ubuvuzi gakondo.

Abo ngo ni nk’abakoresha ibyuma cyangwa inshinge mu buvuzi bwabo kuko ubusanzwe ubuvuzi gakondo bwemewe ari ubukoresha imiti y’umwimerere ikomoka ku bimera, ku butaka nk’ibumba cyangwa se ibikomoka ku nyamaswa nk’amavuta y’inka.

Abavuzi gakondo bo muri Rutsiro batanga imyirondoro yabo kugira ngo babone ibyangombwa.
Abavuzi gakondo bo muri Rutsiro batanga imyirondoro yabo kugira ngo babone ibyangombwa.

Mu bandi batemewe nk’abavuzi gakondo barimo abakoresha ibyuma mu gukura amenyo, ibyinyo cyangwa se ibirimi, ndetse n’ababeshya ko basuzuma abantu bakoresheje mudasobwa. Kuri abo hiyongeraho n’abapfumu baragura rimwe na rimwe bagakoresha n’inzaratsi.

Twambazimana uhagarariye abavuzi gakondo mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko ubwo buba ari ubujura bakorera abaturage ku buryo iyo batahuwe badahabwa ibyangombwa ndetse inzego zishinzwe umutekano zikaba zabakurikirana.

Mu gihe hakorwaga urutonde rw’abavuzi gakondo bemewe, mu karere ka Karongi hari uwashyikirijwe inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko bamusanganye ibikoresho birimo amahembe bifite umwanda kandi bikoze mu buryo bitera ubwoba abaje kwivuza.

Ni ubuvuzi yakoreraga mu cyumba yashyinguyemo umugore we, abaje kwivuza na bo akabaca amafaranga y’umurengera.

Mu karere ka Rutsiro na ho hari uwashidikanyweho kuko abamuzi bamushinjaga gukoresha inshinge n’ibindi byuma yita ko bisuzuma nyamara ari ukubeshya, n’ubwo we abihakana.

Igikorwa cyo kubarura abavuzi gakondo bemewe bakorera ku butaka bw’u Rwanda gikorwa n’ihuriro ry’abavuzi gakondo ku mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima.

Intego nyamukuru y’ibarura ngo ni ukugira ngo hamenyekane abakora uyu mwuga mu buryo bwemewe kugira ngo kandi hamenyekane aho baherereye bityo bagerweho mu buryo bworoshye mu gihe habonetse gahunda yo kubongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka