Abavuzi gakondo barasabwa gukorera mu mucyo no kubaha ubuzima bw’abantu

Abavuzi gakondo barasabwa kubahiriza amategeko agenga ihuriro ryabo, banihatira kubaha ubuzima bw’ababagana babavura ku buryo bwemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Barabisabwa mu gihe bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuvuzi gakondo.

Ibi ni bimwe mu byibukijwe abavuzi gakondo bo mu karere ka Ngororero, ubwo ubuyobozi bw’iruriro ryabo mu Rwanda (AGA) ku rwego rw’igihugu no ku rw’intara babagendereraga, kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012.

Aba bavuzi basabwe kwihesha agaciro bakanubahisha akazi kabo bakora ibijyanye nibyo bemerewe kandi bagafatanya mu kurwanya abiyitirira abavuzi gakondo bagakora amahano, nk’uko ushinzwe itangazamakuru no guhuza inzego muri AGA Tuyisenga Abdou Aimable yabitangaje.

Banasabwe kwiyandikisha no kujya mu rugaga kugira ngo bakore bafite ubwisanzure, kuko abadafite ibyangombwa Polisi ifatanyije na AGA babfungira imirimo bakanahanwa. Ibi bijyanye n’itegeko rigenga ubuvuzi gakondo, rihanisha urenze ku mabwiriza igihano cy’imyaka itanu n’amande agera kuri miliyoni eshanu.

Innocent Nsanzubuhoro ukuriye abavuzi gakondo mu karere ka Ngororero yavuze ko n’ubwo bafite abanyamuryango bakora neza akazi kabo kandi bagakorana neza n’ibigo nderabuzima begeranye, hari n’abihisha mu izina ry’abavuzi gakondo bagakora amahano.

Abo usanga biba abaturage cyangwa bababeshya kubavura indwara badashoboye nka SIDA, Igituntu n’izindi ndwara abavuzi gakondo batemerewe kuvura.

Nsanzubuhoro avuga ko bafite ikibazo cy’imiti yo mu ishyamba igenda ikendera, ariko bakaba basaba akarere kubaha ahantu bahinga ibimera byo gukoramo imiti.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuzima bwana Muganza JMV avuga ko abavuzi gakondo bo mu karere ka Ngororero bakorana neza kandi bagahana amakuru ku bitagenda.

Yabasabye gukomeza umurego no kwihesha agaciro kuko ubuvuzi gakondo, kuri uyu mwuga avuga ko watunga ba nyirawo igihe bawukoze neza kuko abatubahiriza amategeko batazihanganirwa.

Abakuriye AGA basoreje mu karere ka Ngororero urugendo bakora mu ntara y’Iburengerazuba, baganira n’abanyamuryango babo.

Iki gikorwa cyanyuze mu ntara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Iburengerazuba. Kigiye gukomereza mu ntara y’Amajyaruguru, aho bagenda bakira imisanzu y’abanyamuryango ari nako babakorera amakarita ya burundu yemewe na minisiteri y’ubuzima.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka