Abaturiye ahashyizwe abakekwaho Coronavirus ntibakwiye kugira ubwoba (Video)

Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari ahantu hagiye hashyirwa abantu binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu byari byagaragayemo Covid-19 cyangwa bakekwaho guhura n’abayanduye, abahaturiye bakaba bahumurizwa kuko ntaho bashobora kwandurira.

Hotel La Palice Nyamata, imwe mu zakiriye abaketsweho Coronavirus (Photo:Internet)
Hotel La Palice Nyamata, imwe mu zakiriye abaketsweho Coronavirus (Photo:Internet)

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, nka kamwe mu twakiriye abo bantu, Richard Mutabazi, aganira na KT Radio mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ kuri uyu wa gatatu, aho yavuze ko aho bari bameze neza kandi ko ntaho bahurira n’abaturage bo hanze.

Abarimo gukurikiranwa bari mu Karere ka Bugesera bari muri hoteli La Palisse Nyamata, ikaba nta wundi muntu yakira kuko ubu itarimo gukora nka hoteli ku buryo yakira ababyifuza ndetse ikaba inafunze, nk’uko Mutabazi abisobanura anahumuriza abayituriye.

Agira ati “Hoteli bashyizwemo irimo ibikenerwa byose bibafasha, gusa ubu ntirimo gukora nka hoteli kuko iri mu maboko y’abaganga, abakozi bayo basanzwe benshi baratashye. Abakozi bake bahari barahuguwe uko bitwara kandi bavugana n’abaganga gusa, ntaho bahurira n’abashyizwe mu kato”.

Ati “Iyo muri abo bantu hari ushaka icyo kurya ahamagara umuganga kuko ari we uba uzi uko yirinda, akamubwira icyo yifuza kurya noneho uwo muganga akaba ari we ujya kureba umukozi wo mu gikoni. Ibyo biryo iyo bibonetse uwo mu gikoni abishyikiriza wa muganga akabona na we kubigeza ku wabisabye”.

Mutabazi asaba abaturage batuye hafi y’iyo hoteli kutagira impungenge zo kwandura Coronavirus kuko ntaho bahurira na yo.

Ati “Imiryango ya hoteli yose ndetse n’inyuramo imodoka irakinze, bivuze ko nta muturage wo hanze wabasha kuhinjira ngo abe yakwandura, kandi iriya virusi ntiyagenda mu kirere ngo isange umuntu iwe. Ikindi abo bantu barimo gukurikiranwa, ntawuragaragaza uburwayi, iminsi 14 nirangira nta gihindutse bazataha”.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, na we yemeza ko abo bantu bitabwaho bihagije kandi ko nta kibazo na kimwe bateza abaturage.

Ati “Icy’ibanze ni uko abo bantu badasohoka ngo babe bahura n’abaturage, bivuze ko niba harimo n’abarwaye ntawe bakwanduza. Icyakora n’ahari abarwayi bizwi, bagomba kwitabwaho kuko nta handi bashyirwa atari mu gihugu ngo bafashwe n’ababizobeyemo kandi birinze. Nta kibazo rero gihari, bityo abaturage ntibakwiye kugira ubwoba”.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ahantu icyenda hakira abo bantu baba bakekwaho kugira ibyago byo kwandura Covid-19, bose aho bari Leta ikaba ari yo ibitaho mu mibereho yabo mu gihe bategereje gusuzumwa nyuma y’iminsi 14 iteganywa, basanga nta bimenyetso by’uburwayi bafite bagasubira mu miryango yabo.

Umva uko Meya Mutabazi Richard yasobanuye iby’abari mu kato i Bugesera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka