Iki gikorwa cyatangirijwe ku cyicaro cya AVEGA Agahozo i Remera kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2016.
Ni igikorwa kirimo gukorwa ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Vision For a Nation” kikazagera ku banyamuryango ba AVEGA mu gihugu hose, nk’uko Mukabayire Vallerie uyobora AVEGA Agahozo ku rwego rw’Igihugu yabitangaje.
Yagize ati ”Ni ku nshuro ya kabiri Vision For a Nation ifasha abanyamuryango ba AVEGA mu kwivuza amaso, kandi abarenga 800 bavuwe mbere barakize, ubu bameze neza.”
Mukabayire yakomeje atangaza ko abanyamuryango ba AVEGA bafite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso mu gihugu hose bizoroha kubageraho kuko ubusanzwe AVEGA Agahozo ifite abayihagarariye mu Mirenge yose y’igihugu.
Ibi ngo bizoroshya kugera ku bazavurwa kuko ikibazo cyabo kiba gisanzwe kizwi. Ikizakorwa kikazaba kubamenyesha umunsi ndetse n’amasaha yo kuvurwa, ubundi bakabasanga hafi yabo bakabavura kugeza bakize.
Uwihoreye Abdallah, Umuyobozi wa Vision For a Nation, yatangaje ko bahisemo gutera inkunga AVEGA Agahozo bavura abanyamuryango bayo amaso, kuko abenshi mu bayigize ari ababyeyi bakuze mu myaka, bikaba bibagiraho ingaruka zikomeye mu guhura cyane n’ibibazo by’amaso kubera izabukuru.
Yagize ati “Vision For a Nation” yateganyije asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu kuvura amaso aba babyeyi bibumbiye muri AVEGA Agahozo, tukaba twizera ko iki gikorwa kizagenda neza kandi kizafasha aba babyeyi gukomeza mu turimo twabo twa buri munsi babona neza.”
Mugorewera Therese wavuwe amaso ku nkunga ya Vision For a Nation, yatangaje ko ashimira cyane uyu muryango, kuko ngo yari yaratangiye guhuma atabona, bikamubuza gukora umurimo we wa buri munsi wo kuboha avuga ko ari wo umutunze. Cyakora ngo ubu ameze neza ndetse akora akazi ke nta kibazo.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizasozwa tariki ya 30 Mata 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|