Abanyeshuri ba IPRC Kigali baguriye mugenzi wabo insimburangingo y’ibihumbi 700
Abanyeshuri bo mu ishuri IPRC Kigali (Integrated Polytechnic Regional Center) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro bateye inkunga mugenzi wabo bamugurira insimburangingo y’akaguru ifite agaciro karenga ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.
Uwo munyeshuri watewe inkunga yitwa Nsabimana Innocent wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’amashanyarazi avuga ko mbere yagenderaga ku mbago bikamurushya ava ku icumbi ajya mu ishuri ndetse n’ahandi hose yashakaga kujya.
Yagize ati “narishimye cyane kandi byaranantunguye kuko ntabitekerezaga kuko nta kintu nakoraga ntabonye umfasha, haba kujya mu ishuri, mu cyumba cyo kuryamamo ndetse no kujya ahariho hose muri iki kigo”.

Umuyobozi w’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali, Mutijima Philippe, avuga ko igitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko Nsabimana bimugora kugira icyo akora mu gihe adafite umufasha.
Ati “nk’urubyiruko twaricaye maze dusanga hari icyo tugomba gukora kugirango dufashe mugenzi wacu ufite ikibazo, yaba abanyeshuri ndetse n’abandi bakozi batangira gutanga umusanzu wabo uko bashoboye ngo dufashe mugenzi wacu”.
Ashimira abanyeshuri bagenzi be bitabiriye iki gikorwa cyane cyane abanyeshuri babana mu cyumba bamufashaga buri gihe kugirango abashe kwiga.
Nsabimana ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yaje kurwara indwara ituma bamuca akaguru kuko igufwa ryari ryaramunzwe.

Abanyeshuri ba IPRC Kigali sicyo gikorwa cy’ubufasha bakoreye umunyeshuri mugenzi wabo gusa kuko hari n’abandi biga muri iryo shuri bafite ubushobozi buke bagera 10 bishyurira amafaranga yo kurya aho buri wese bamutangira amafaranga ibihumbi 18 ku kwezi.
Ibyo kandi biza byiyongera ku nkunga y’amafaranga y’ishuri bahaye abanyeshuri 4 bo mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera bazaza kwiga muri iryo shuri bakazajya babishyurira.
Banageneye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Nyamata inkunga y’imyenda ifite agaciro k’ibihumbi 400.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
eeh mujy mugaragz ubutwar kd ib nibyo birangabagabo kbsa
Nukuri Imana ibahe umugisha mwinshi cyane ko birandenze kumva hariho abantu nkamwe mugifite umutima w ubutwari nukuri Imana izabahemba pe, kdi mushobora kuba mufite umuyobozi mwiza kuko iyo uyobora neza nabo uyobora bagira ibitekerezo bizima nkibyanyu
Nukuri Imana ibahe umugisha mwinshi cyane ko birandenze kumva hariho abantu nkamwe mugifite umutima w ubutwari nukuri Imana izabahemba pe, kdi mushobora kuba mufite umuyobozi mwiza kuko iyo uyobora neza nabo uyobora bagira ibitekerezo bizima nkibyanyu
ohhhh I’m very touched.
Muri abana beza ndabashimye cyane ku bw’urukundo mwagaragarije mugenzi wanyu. Turizera ko imyumvire mugezeho izafasha n’abandi banyarwanda gufasha bagenzi babo bagize ingorane bakamugara!
Muri abana beza ndabashimye cyane ku bw’urukundo mwagaragarije mugenzi wanyu. Turizera ko imyumvire mugezeho izafasha n’abandi banyarwanda gufasha bagenzi babo bagize ingorane bakamugara!