Abanyamerika bashimye uburyo Ibitaro bya Gisirikare bikoresha inkunga babigenera

Ambasaderi wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Lapenn Jessica, aratangaza ko we n’itsinda ayoboye bishimiye uburyo inkunga bagenera Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), bayikoresha bita ku buzima bw’abasirikare n’Abanyarwanda muri rusange.

Ibi yabitangarije tariki 22/05/2013 mu ruzinduko izo ntumwa z’ambasade zagiriye kuri ibi bitaro biherereye i Kanombe. Beretswe ibikorerwa muri ibi bitaro, birimo gusiramura, kurwanya SIDA no kuvura mu mutwe, ari nabyo Amerika ifashamo u Rwanda.

Col. Ben Karenzi, umuyobozi w’ibi bitaro, yatangaje ko nyuma yo kubona ibyo ibitaro bya Gisirikare byagezeho, bagaragaje ubushake bwo gukomeza kubafasha.

Yagize ati: “Bishimiye kubona aho tugeze banagaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana natwe dufatanya mu buryo bwo gukata abagabo, tukanafatanya mu buryo bwo kwita ku bantu bagize ubwandu bwa SIDA.”

Abayobozi mu bitaro bya gisirikare hamwe n'intumwa zo muri Ambasade y'amerika.
Abayobozi mu bitaro bya gisirikare hamwe n’intumwa zo muri Ambasade y’amerika.

Ambasaderi wungirije wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yatunguwe n’umurava w’ubuyobozi n’abakozi bakora muri iki kigo, mu gufasha abaturage n’abasirikare muri rusange.

Ati: “Icyantangaje kurusha ibindi ni intumbero n’ingufu za buri umwe ukora muri iki kigo bayobowe na Col. Karenzi. Bari mu nzira nziza hamwe n’inkunga y’abatenkunga batandukanye mu gufasha ubuzima bw’abasirikare n’abaturage.”

Yatangaje ko Leta y’Amerika yiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu cyerekezo ifite cyo gukomeza guteza imbere ubuzima, nk’uko biri muri gahunda ya Amerika yo gusigasira ubuzima.

Ibi bitaro bya Gisirikare bya Kanombe byafunguye bwa mbere mu 1968, ariko bitangira kwakira abasiviri nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1996. Kugeza ubu mubo cyakira harimo abaturage bagera kuri 80%, naho abasirikare bakaba 20%.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibitaro bya kanombe bikwiye kubera ibindi byo mu gihugu ikitegererezo,kuko bibona inkunga ingana cg inarenzeho ariko ugasanga umusaruro ubivamo ntungana,mbona buri bitaro bigiye bigira umwihariko w’indwara bivura nk’uko KMH ifite umwihariko wo gusiramura,urwego rw’ubuzima mu rwanda bwatera imbere birushijeho.

tania yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

nibyo koko inkunga RMH yagenewe yakoreshejwe neza cyane kuburyo bugaragarira buri wese, kandi si RMH gusa kuko niibigo byose byo mu rwanda kuko iyo bibonye inkunga ikora icyo igomba gukora ntago ikoreshwa mu bindi,
ibi rero nibyo byerekana ireme ry’imiyoborere myiza kandi ifatika, akaba ariyo ikwiye kuba ngederwaho ku bigo byose byo mu Rwanda, mazetukihesha isura nziza nyayo iboneye.

bibi yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Gukoresha neza inkunga birangwa mu bigo byose ndetse no mu nzego za leta,ibi bidufasha kwiyubaka duhereye ku nkunga duhabwa,zikazagera ubwo zihagarara ibyo twakoze akaba aribyo bifasha gusimbura ibishaje tutiriwe dusaba ibindi,gucuka nicyo bivuze.

ndagije yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka